Diamond Platnumz yeruriyea abanyamakuru bamusebya, bafata umwanya wabo bandika ubusa, bakamutangazaho ibintu bibi, ko batakaza umwanya wabo., ahubwo ko bagakwiye kumufasha kwamamaza ibikorwa bye.

Diamond yeruriye abanyamakuru bamusebya ko bapfusha umwanya wabo ubusa
diamond-platnumz

Aya magambo yayavuze ari mu kiganiro kirambuye hamwe n’umunyamakuru wa radio imwe ikorera mu Tanzania Kings FM, nyuma yaho iminsi ishije yatangaje na none ko aho ageze ubu atakirajwe ishinga no kwifashisha itangazamakuru amenyekanisha ibikorwa bye bya muzika.

Muri iki kiganiro yavuze ko hari ikigero ugeramo ukagira abanzi benshi bikagusaba kwongera imbaraga mu bikorwa byawe.

Diamond avuga ko nubwo hari amaradiyo n’amateleviziyo hakwiwe gushaka ubundi buryo bamenyekanishamo ibikorwa byabo.

Yagize ati “Dufite radio, televiziyo ariko kandi ni ngombwa kongera uburyo bundi bwo kumenyekanisha akazi kawe.”

Yakomeje agira inama abahanzi gukora cyane kuko abona hari abantu bahisemo kwibasira abahanzi babavuga nabi, maze ashimangira ko batakaza umwanya wabo.

Diamond ku rundi ruhande asobanura ko yubaha itangazamakuru nubwo hari abantu bamwe na bamwe bumva ko yaba yarageze aho agera.

Yandistwe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU