Abagize inama y’ubutegetsi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barangajwe imbere na Perezida Donald Trump, bemeje kohereza ingabo za gisirikare z’Amerika zizwi nka SPECIAL FORCES mu kurwanya Al-Shabab muri Somaliya.

Amerika igiye kwibasira umutwe wa AL-Shabab
Amerika igiye kwibasira umutwe wa AL-Shabab

Nyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi bitandukanye byagiye bigabwa na Al-Shabab muri iki gihugu cya Somaliya bikangiza ibikorwa remezo ndetse bidasize no gutwara ubuzima bwa benshi muri iki gihugu, Donald Trump atangaza ko agiye guhagurukira uyu mutwe w’iterabwoba ,atera inkunga ingabo za Somalia kugira ngo bahangane n’uyu mutwe kuri ubu uteye inkeke isi yose.

Aljazeera itangaza ko Kuri ubu indege zitagira abapilote zizwi nka(drones) zamaze koherezwa muri Somaliya , abakomando 50 b’ingabo z’Amerika basimburana muri iki gihugu mu rwego rwo guha inama ingabo z’iki gihugu.

Somaliya iri mu bihugu 7 perezida Donald Trump atari yemerewe kugeramo,  bitewe nuko bibamo imitwe y’iterabwoba ariko kugeza ubu bikaba byaravanweho n’ubucamanza bwa Amerika.

Kugeza ubu abasirikare ba Amerika bari muri Somaliya bakoresha drone, gusa mu guhangana na Al-Shabab bakaba bakambitse Balegole hahoze hitoreza  ingabo za Somaliya, akaba ari naho izi ngabo z’Amerika zigishiriza iza Somaliya.

Yanditswe Ntakirutimana Domina

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU