1.Nuko pasiteri ari kubwiriza ati “inzoga ni mbi nshoboye kubona byeri zo kwisi zose nazimena mu mugezi.” Urusengero rwose hamwe ruti “Amen”
Arongera ati “mbonye vino zose nazimena mu mugezi.” Urusengero rwose ngo “Amen,” arakomeza ati “Mbonye J&B zose na whisky zo ku isi zose nazimena mu mugezi.” Abari mu rusengero bose cyane bati “Ameeennn.”

Arangije kubwiriza umudiyakoni arahaguruka ati “kugirango dusoze ikigisho cyacu cy’uyu munsi duhaguruke turirimbe indirimbo ya 127 mu zihimbaza Imana, Aratera ati “Tuzanywa twese ku mugezi.” Urusengero rwose ruti “Haleluya!”

2.Umuhungu: ndagukunda
Umukobwa:ziba
Umuhungu:nzagupfira
Umukobwa:ziba
Umuhungu:sinzakubabaza
Umukobwa:ziba
Umuhungu:nzakugurira Ipad
Umukobwa:rahira cherie?
Umuhungu:ZIBA

3.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza kandi ubwo abana babo nabo bari bahari.Umugabo atangira kuganirira umugore we uburyo ku urusengero rwabo bafite ikibazo cy’uko Pasiteri wabo akennye cyane ku bijyanye n’imyigishirize.Ngo ku cyumweru bagere mu materaniro,Akana kabo kitwa Joriji kabonye uwo mupasiteri iwabo baganiragaho karamubwira ngo ”Pastor ninkura nzaguha amafaranga”, Undi ati “Yego sha”, Pasteri abajije Joriji impamvu azamuha amafaranga, Joriji ati”Papa na Mama nibo bavugagako pastier wacu ari umukene”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU