Buri muntu ufite umukunzi/uwo bashakanye, hari ibintu 10 agomba kuba azi kugira ngo we n’umukunzi we barusheho kwishimira, bakarushaho kuryoshya urukundo rwabo.

Dore ibikorwa 10 wakora mu kuryoshya urukundo
Abakundana kandi bashaka gukomeza kuryoshya urukundo ntimucikwe n’izi nama


  1. Gutaka umukunzi wawe

Gutaka umuntu cyangwa se imitoma na yo ni intwaro umuntu agomba kuba yibitseho mu rukundo. Guhimba umutoma ntibisaba ibintu byinshi. Banza umwitegereze, umenye icyo ugomba kumutakaho, ubundi wige uko amagambo ugomba kumubwira agomba gukurikirana ku buryo buryoheye amatwi. Nubona bikugoye egera umuntu uzi guhimba imivugo, umuhe amagambo ubundi ayagutondekere neza ari nako akwigisha uko bikorwa bityo ubutaha nawe uzikorere uwawe mutoma umutungure maze umutake bitinde.

  1. Massage

Ni uburyo ushobora kwifashisha ukamara umugabo/ umugore wawe amavunane. Mvuze abashakanye kubera ko ahanini ubikoreye umuntu mutarabana, mutabyitondeye byabatera gukora imibonano mpuzabitsina mutabiteguye. Tugarutse ku bashakanye, iki ni igikorwa gishobora kubafasha no gutegura akabariro neza no kuryoshya urukundo.

  1. Kumenya kubyina

Kubyina ntibisaba ubumenyi bwinshi. Kubyina neza bisaba kubyiga no kubyitoza. Tangira witoze uko babyina slows, zouk, n’izindi njyana hato ejo umukunzi wawe mutazajyana mu birori bashyiramo umuziki ukahasekerwa cyangwa ugatuma abyinana n’abandi kuko wowe nta bumenyi ubifitemo. Ni igikorwa gifasha abakundana kongera uburyohe bw’urukundo rwabo.

  1. Guhitamo impano

Gutanga impano nkuko twagiye tubibona ni ikimenyetso cyiza cyo kwereka uwo ukunda ko umuzirikana iteka. Tangira wige guhitamo impano iboneye yo guha umukunzi wawe. Impano yose irashimisha ariko impano witondeye igashimisha kurushaho. Guhitamo impano neza na bwo ni ubumenyi bwigwa kandi butagoye. Isunge abantu bakunda gutanga impano, kuzicuruza bazakubwira iziboneye zo guha umukunzi wawe.

  1. Kumenya gucuranga

Uzi kuba uri umuhungu uzi nko gucuranga gitari! Umukobwa w’inshuti yawe yagusura cyangwa mwasohokanye muri ahantu hiherereye ukamwumvisha umurya w’inanga? Barabikunda kandi nta n’uwo bitanezeza. Tangira amasomo rero. Shaka ahantu wakwiga gucuranga ibicurangisho binyuranye: Gitari, Piano,…mu kuryoshya urukundo, numara kugira ubumenyi runaka uzamutungure umunyurizeho akaririmbo k’urukundo niyo itaba ariyo wahimbye bizamunyura.

  1. Kuririmba

Nubwo ari impano umuntu ahanini avukana ariko nabyo birigwa. Si ngombwa ko umenya guhogoza nka Meddy cyangwa The Ben, ubumenyi bw’ibanze burahagije. Biba byiza iyo umukunzi wawe umunyurijeho akaririmbo k’urukundo. Iyo uzi gucuranga noneho biba amata abyaye amavuta mu kuryoshya urukundo.


  1. Guteka

Ni ubwo mu muco nyarwanda guteka byahariwe bashiki bacu, abagabo na bo ntibibujijwe. Abagabo/abahungu na bo bagomba kwiga guteka. Ni uburyo buzagufasha kureshya no kongera urukundo hagati yanyu. Fata umwanya umusabe ko wamutekera ibiryo uzi akunda. Abagore/abakobwa barabyishimira cyane.

  1. Gusomana

Buri wese ashobora kukubwira ko byoroha kandi abizi. Yego biroroha simbihakanye ariko hari abafite ubumenyi buri hejuru kurusha abandi. Byige rero uko wasoma umukunzi wawe akanyurwa. Ntibisaba amasomo ahambaye. Muganirize umubaze uburyo akunda kandi bumunyura. Mubaze aho abangamirwa. Wigira isoni kuko ni we uzabikorera kandi na we azabikubwira nta gushidikanya.

  1. Kwandika

Hambere iterambere ritarasakara twandikiranaga amabaruwa n’abo dukundana. Ariko ubu iterabere ryaraje. Nubwo ryasakaye ariko kwandika ntibyavuyeho ahubwo uburyo bikorwamo nibwo bwahindutse.

Message (ubutumwa bugufi),Whatsapp,Twitter, Facebook aho hose kwandika ntibibujijwe. Iga kwandika amagambo aryoheye amatwi ,gukurikiranya interuro. Ibi bijyana n’imitoma no kumutaka.

  1. Indimi

Urukundo ntirugira umupaka. Ushobora gukunda/gukundwa n’umunyamahanga,wabigenza ute mutumvikana ku rurimi? Waca amarenga se? Oya tangira kwiga indimi zinyuranye bityo utazabona amahirwe yo gukunda/gukundwa no kuryoshya urukundo bikangizwa no kutamenya ururimi.

Izikunda kumenywa na benshi ni Icyongereza,igifaransa,igiswahili. Twageze muri East African Community, umenye n’ikigande,iringara..ntibyakugwa nabi. Ikindi cyiyongera kuri ibi icumi tumaze kuvuga ni ukuryoshya ubuzima. Ushobora kuba ubizi ariko hari n’abandi byihishe. Akaba akorera umushahara runaka ariko kwinezeza no gusohokera ahantu hanyuranye bikaba byaramwihishe. Uzamenya kuryoshya ute n’umukunzi wawe nawe ubwawe utazi aho biva n’aho bigana? Tangira wegere ababizi bakwigishe utazatuma umukunzi wawe yifuza ibyo abona ahandi kandi nawe uhari.

Ibi ni ibitekerezo by’umunyamakuru wimenyereza umwuga w’itangazamakuru ku kinyamakuru cya touchrwanda.com Schadrack MUKESHIMANA


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU