Bimwe mu byamamare bikora muzika nyarwanda usanga hari ingeso zitandukanye bivugwaho, muri izo harimo izo kudatanga amakuru yifuzwa cyangwa bakayatanga bigoranye.

Uru rutonde rw’aba bahanzi rwakozwe hagendewe ku bivugwa n’abanyamakuru batandukanye bakora mu ishami ry’imyidagaduro mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda.

1. Christopher
Muneza Christopher ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite mu njyana ya R&B avugwaho kuba mu buzima busanzwe ari indakemwa, ariko iyo bigeze mu gutanga amakuru yifuzwaho cyane cyane atarebana n’umuziki biba ingume ndetse akaba ari no mu bahanzi batajya bapfa gufata telefone batazi igihe babahamagaye kuko akenshi ngo baba batekereza ko ari abanyamakuru baba babifuzaho amakuru nkuko abakurikiranira hafi iby’umuziki bakunze kubitangaza.

Christopher:Dore ibyamamare 5 nyarwanda bigorana mu gutanga amakuru

2. Meddy
Ngabo Medard uzwi nka Meddy, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umuziki we ukomeje kuzamuka mu ntera, gusa uyu avugwaho ko ugereranyije na bagenzi be babarizwa hamwe  uburyo batangamo amakuru mu buryo bwo kuzamura ibihangano byabo kuko we usanga atabishyiramo imbaraga cyane ndetse ku ruhande rw’ubuzima bwe busanzwe usanga yirinda kugira byinshi atangaza.

Uyu musore kandi akunze kuvugwaho ko niyo ukoresheje ubundi buryo bw’itumanaho haba ku mbugankoranyambaga, ku murongo wa Telefone ushaka ko agira ibyo atangaza usanga adapfa kuguha umwanya keretse wenda ngo nk’iyo ari umunyamakuru basanzwe bafitanye ubumwe.

Meddy:Dore ibyamamare 5 nyarwanda bigorana mu gutanga amakuru

3. Butera Knowless

Butera Jeanne uzwi nka Knowless ubusanzwe akaba ari umugore wa producer Ishimwe Clement bakaba banaherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura, uyu muhanzikazi nawe avugwaho kudatanga amakuru mu buryo busesuye ku buryo rimwe na rimwe iyo umuhamagaye ku murongo wa telefoni ushaka kugira icyo umubaza adapfa kuyifata ndetse wamwegera ngo aguhe amwe mu makuru amuvugwaho cyane cyane iyo aterekeranye n’umuziki ,agerageza kukubwira ko ntacyo yabitangazaho cyo cyimwe na Clement umugabo we.

Butera Knowless:Dore ibyamamare 5 nyarwanda bigorana mu gutanga amakuru

4. Producer Clement

Ishimwe Clement ni umwe mu bantu bakomeye mu gutunganya umuziki (Production) akaba ari na we nyir’inzu ya Kina Music isanzwe itunganya umuziki gusa uyu mugabo iyo hari amakuru umushakaho yihariye ayatanga mu buryo buhinnye cyangwa rimwe na rimwe ntayaguhe, usanga abanyamakuru batandukanye bamutunga agatoki ko atirekura igihe hari icyo bamushakaho.

Ishimwe Clement:Dore ibyamamare 5 nyarwanda bigorana mu gutanga amakuru

5. Alex Dusabe

Uyu ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ubarizwa mu itorero ADEPR, uyu muhanzi ntajya yikoza itangazamakuru yewe no mu minsi ishize yatangaje ko kuvugana n’itangazamakuru kuri we byapfuye ubu bikaba byaranashyinguwe.

Alex aherutse gutangaza ibi nyuma y’uko yari abajijwe impamvu atacyumvikana cyane mu bitangazamakuru nk’uko byari bimeze mbere, maze avuga ashize amanga ko atazigera yongera kuvugisha itangazamakuru bibaho.

Alex Dusabe:Dore ibyamamare 5 nyarwanda bigorana mu gutanga amakuru

Ntabwo ari abanyamuziki gusa batanga amakuru bigoranye gusa, kuko no mu zindi nzego cyane cyane bamwe muri politiki usanga bamwe bimana amakuru cyangwa bagerageza kuyatanga bagashyiraho imbibi ntibirekure.

Yanditswe na Daniel GATERA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU