Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017, nibwo Bralirwa na EAP bashyize hanze abahanzi 10 bazahatanira kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 7 nyuma y’amatora yakozwe n’abanyamakuru ndetse n’abatunganya umuziki(Producer).

Abahanzi 10 bazahatanira PGGSS7 bamenyekanye

Iri rushanwa riri mu marushanwa aba akomeye cyane hano mu Rwanda kandi ahanzwe amaso na benshi, dore ko n’abaturage barigiramo uruhare bitorera umuhanzi bashaka.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya karindwi rizanyura mu turere 5 gusa nukuvugako bazakorera mu karere kamwe muri buri ntara, rikaba riteganyijwe gutangira tariki ya 20 Gicurasi rikarangira tariki ya 04 Kamena 2017.

Nyuma y’urutonde rw’abahanzi 10 bazitabira iri rushanwa, abantu bari kwibaza umuhanzi uzegukana iki gihembo, buriwese ari kugendera ku marangamutima ye, gusa buri muhanzi yarakoze bishoboka nkuko bigaragara aha hakurikira

Ibi ni bimwe mu bikorwa ndetse n’ibigwi aba bahanzi 10 bakoze mu myaka ya 2015 kugeza 2017

1.Christopher

Christopher yagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Muneza Christophe mu mwaka wa 2015 kugeza 2017 yakoze ibikorwa binyuranye kandi bifatika, harimo nko kumurika Album ye yise Ijuru Rito, ikindi kandi uyu muhanzi umwaka ushize yabaye uwa kabiri muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 6, ahigwa na Urban Boyz yabaye iya mbere ikegukana igihembo.

2.Dream Boyz

Dream Boyz bagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Aba basore bakoze nabo indirimbo nyinshi zirimo nka 70, Yale Yale,Bucece, n’izindi nyinshi gusa ntago baherukaga muri iri rushanwa bigaragaza ko abafana babo babakumbuye cyane.

3.Oda Paccy

Oda Paccy yagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Oda paccy nawe ari mu bahanzikazi nyarwanda bagerageje kwigaragaza mu ruhando rwa muzika, harimo nko kuba yaragiye muri Wassafi akabasha gukorerayo indirimbo ye yitwa Nobody, ndetse nawe abakunzi be baramukumbuye cyane kuko ntibaherukaga kumubona muri iri rushanwa.

4.Charly&Nina

Charly&Nina bagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Iri n’itsinda rikomeye cyane ndetse rizamutse vuba k’uburyo ryatunguye abantu benshi rikaba rigizwe n’abakobwa babiri aribo Charly na Nina, aba bakobwa ibikorwa byabo ntawe bitagaragariraga haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo k’uburyo mbere y’amatora wasangaga abantu benshi bari kubaha amahirwe.

5.Social Mulla

Social Mulla yagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Social Mulla nawe ari mu bahanzi bakoze ibikorwa bigaragarira buri wese muri iyi myaka ya 2015-2017, yasohoye indirimbo nyinshi ndetse ziranakundwa cyane, k’uburyo nawe iri rushanwa agiye kurizamo abantu benshi bamwiteze cyane.

6.Active

Active bagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Iri n’itsinda rigizwe n’abasore batatu aribo Tizzo, Derek na Olivis, aba basore baherukaga muri Guma Guma mu mwaka wa 2015, gusa bashimishije abantu by’akataraboneka bitewe n’imbyino zidasanzwe bagaragaje muri aya marushanwa bituma bavanamo igikundiro, nyuma yo gukora indirimbo zinyuranye zirimo nka Slow Down,Final, Waga Waga n’izindi nyinshi bongeye guhabwa amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

7.Mico The Best

Mico The Best yagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Mico The Best umuhanzi uririmba injyana ya AfroBeat ari mu bantu bakunzwe cyane ndetse bakoze ibikorwa by’intangarugero harimo nk’indirimbo ze zinyuranye nka Amarangamutima, Indahiro n’izindi zikunzwe,  uyu musore nawe ku nshuro ye ya kabiri agiye guhatana muri Guma Guma ya 7.

8.Danny Nanone

Danny Nanone yagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Umuraperi Danny Nanone uherutse no kwitabira iri rushanwa rya Guma Guma ryabaye umwaka ushize, kuri iyi nshuro nawe yagarutse akaba ari mu kiciro cy’abaraperi.

9.Bull Dog

 Bull Dog yagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Bull Dog benshi bita Budha ni umuraperi ukomeje kujyenda ahabwa amahirwe n’abantu benshi bashimangira ko ashobora gutwara iri rushanwa, Bull Dog yakoze ibikorwa bitandukanye ndetse byakunzwe harimo nk’indirimbo zinyuranye yasohoye, muri izo twavuga nka  Igitabo, He for She, na Mechament aherutse gushyira hanze.

10.Davis D

Davis D yagiye mu irushanwa rya PGGSS7

Davis D, umusore ukiri muto wamenyekanye mu ndirimbo nka Irekure, Biryogo, Maria Kaliza n’izindi nyinshi nawe yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bahatanira irushanwa rya PGGSS7, akaba ari mu kiciro cya Afro Beat.

ESE NINDE UHA AMAHIRWE YO KWEGUKANA IRI RUSHANWA???

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU