Ubwo hagaragazwaga imibibi zitandukanya igihugu cya Uganda n’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna, abaturiye uyu mupaka bongeye gusabwa kugira uruhare mu kubungabunga imbago z’ibi bihugu byombi, ngo kuko usanga hakunda kuvuka amakimbira ashingiye ku butaka.

Imipaka y’abakoroni yatezaga impagarara yashakiwe umuti
Imipaka y’abakoroni yatezaga impagarara yashakiwe umuti

Ngoga Eujene umukozi ukuriye comissiyo ishinzwe imipaka muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga asaba abaturage gusobanukirwa n’imbibi z’imipaka itandukanya ibihugu byo mbi.

Yagize ati:”Dufite gahunda tugira ngo ikemure amakimbirane  amahane n’impaka zigenda zivuka mu bantu baturanye, cyane cyane ahantu hari imipaka idafite ibintu bifatika biyigaragaza nk’amazi imisozi n’ibibaya binini, wagiye ubibona nkuko tumeze nk’abagande imirima imwe iragenda ikinjira mu yindi, biriya bintu rero utabyitondeye byazazana ikibazo rimwe na rimwe.icya mbere twabasabye ni ukuguma bakabana neza nkuko babanaga, ariko ikindi twabasabaga ni ukugira ngo bumve igikorwa n’icyo aricyo, hari igihe cyabetera ubwoba.ikindi kandi tugira ngo noneho bamenye na biriya dukora n’ikibikoze icyi aricyo, akenshi n’ikibazo dufite ubu ngubu, imbago zariho kera abaturage ubwabo nibo bagiye bazisenya bazirimbagura bakurikiranamo ngo amabuye y’agaciro,  so noneho twagira ngo babirebe barebe uko tubikora mu kubaka ziriya mbago na bo ubwo bagiremo uruhare kuzubaka”.

Yaba abana n'abakuru ntibari basobanukiwe n'imbibi zihuza u Rwanda na Uganda
Yaba abana n’abakuru ntibari basobanukiwe n’imbibi zihuza u Rwanda na Uganda

Abaturage bo mu murenge wa Kaniga umurenge uhana imbibi n’igihugu cya Uganda bavuga ko kuba baje kwerekwa imbibi zibatandukanya n’igihugu cy’abaturanyi, ari igikorwa cyiza kigiye kubarinda gukomeza kubarinda amakimbirane.

Bati:”Ibibazo byadutezaga nuko  n’ubundi tutari tuzi aho igihugu gitandukanira bityo  mu bana ntibamenye igihugu cyabo n’abantu bakuru ntibamenye igihugu cyabo ariko ubu ngubu bitewe n’ibyiza twabonye, noneho tugiye gusobanukirwa n’imbibi z’u Rwanda na Uganda”.

Umupaka wa Gatuna ni umupaka uri kugenda wiyubaka bitandukanye no mu myaka yashize aho wagendaga ntumenye ko wavuye mu gihugu uri mu kindi. kugeza ubu akarere ka Gicumbi kamaze gushyira igishushanyo mbonera ku mupaka wa Gatuna, aho hari ibikorwa remezo byatangiye kubakwa kuri uwo mupaka.

@Pacy-Nkurunziza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU