Abaturage bo mu karere ka Gicumbi  bari barambuwe n’umushinga LWF kuri ubu akanyamuneza ni kose nyumay’aho babonye umushahara wabo w’amezi abiri bari bamaze badahembwe ,babifashijwemo n’itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

bimwe mu bikorwa bikorwa n'umushinga LWF
bimwe mu bikorwa bikorwa n’umushinga LWF

Aba baturage batari borohewe n’ikibazo cyo kubura amafaranga yabo ,basanze itangazamakuru barigaragariza akababaro kabo nyuma yuko bari bemeranyijwe nuwo mushinga bakoramo ko uzajya ubahemba nyuma y’iminsi 15 ariko ntibyubahirizwa  bigafata amezi 2 yose badahembwa .

Batangarije itangazamakuru ko bakomeje gusiragizwa babwirwa ko amafaranga yabo ari kuri SACCO ariko bagerayo bakabwirwa n’umububitsi wa sacco ko amafaranga ahari ariko batayabona nta rutonde rwabo ruhari .

umuturage umwe yagize ati’’Twebwe dufite ikibazo cy’uko tumaze igihe tudahembwa ,batwemereye ko amafaranga ari kuri sacco ,tugeze kuri sacco amafaranga twayabuze ariko Jera wa sacco atwemerera ko amafaranga ahari ikibura ari amalisiti  agomba kuduhemba , amalisiti ahageze Jera wa banki aratubwira ngo amafaranga ntayo.’’

Umuyobozi w’uyu mushinga mu karere ka Gicumbi Nyangabe Theoneste yabwiye itangazamakuru ko  gutinda kw’aya mafaranga byatewe n’urugendo rurerure anyuramo ngo agere ku baturage.

Yagize ati’’ Amafaranga anyura muri BNR , na yo ikayohereza mu mabanki akorana na SACCO ,izo  nzira zose rero iyo amafaranga akigendamo ntago abaturage bahita bayabona’’

Nyuma y’umunsi umwe wari watangajwe n’uyu muyobozi ko abaturage bari bube bahembwe , ubu ibyishimo ni byose ngo kuko amafaranga yabo bayashyikirijwe ku Murenge SACCO .

Aba baturage bashimira cyane itangazamakuru ryabafashije bigatuma abayobozi b’uyu mushinga babahemba , basaba kandi ko bibaye byiza bajya bahemberwa ku gihe ngo kuko ibintu nkibi bibateze ubukene mu miryango no kutizerwa.

yanditswe na Nkeshumugabe Patrick

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU