Itsinda ry’abanyeshuri bamaze gusoza amasomo y’iyobokamana mu muryango watangijwe na Joseph Ratzinger (Papa Benedigito) wahoze ari umushumba wa Kiliziya Gaturika akaza kwegura kuri iyo mirimo akaba yiteguye gufata abandi banyeshuri akabasangiza ubwo bumenyi binyuze muri iyo fondasiyo yashinze.

Hari abamaze kuvoma ku bumenyi bw’uwahoze ari Papa Benedigito
Hari abamaze kuvoma ku bumenyi bw’uwahoze ari Papa Benedigito

Itsinda ry’abanyeshuri i Vatican baharangirije amasomo agendanye n’intekerezo  n’amasomo y’ubumenyi ku Mana bizwi nka Theology yatangwaga n’muryango w’uwahoze azwi ku izina rya Papa Benedigito wa XVI waje gusezera ku mirimo ye akiri muzima ibintu bitamenyerewe ku buzima bw’umushumba wa Kiliziya dore ko aba afite ububasha bwo kuba yavaho ari uko gusa yitabye Imana.

Kugirango aya masomo abashe gutangwa kuri aba banyeshuri Joseph Ratzinger akaba yifashisha Prof. Pierluca Azzaro umufasha gushyira iyi nyigisho mu rurimi rw’Igitaliyani, Azzaro akaba yaratangarije ikinyamakuru CNA ko abanyeshuri umubare wabo bifuza kugana iri somero ukomeza kwiyongera ubutitsa aho bitabira bafite amatsiko menshi yo kumenya ibikubiye mu nyigisho y’ubumenyi ku Mana itangwa n’uyu muryango witiriwe Joseph Ratzinger.

Azzaro yakomeje agira ati: “Joseph Ratzinger (Papa Benedigito) we ubwe abayumva ko imyemerere ye abantu bataba ari yo barangarira gusa. Akaba yifuza ko ahubwo yifuza ko abantu barangamira ibyo kiliziya Gaturika ibigisha bakaba aribyo bashyira mu ngiro.”

Bamwe mu bapadiri bakaba barahatiye Benedigito ko yasangiza abakristu ibigendanye n’inararibonye afite mu bigendanye no guhugura abantu mu kugira ukwemera akaba ari yo mpamvu nyamukuru yishingwa ry’uyu muryango.

Mu mwaka wa 2015 nibwo hafunguwe isomero rya fondasiyo yitiriwe Ratzinger ku bantu bose bifuza kumenya izi nyigisho kuba barigana bakahakura ubumenyi bunyuranye, kurubu iri somero rikaba ryitabirwa n’ingeri zinyuranye zirimo n’abari mu masomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza baza gukora ubushakashatsi butandukanye.

Iri tsinda ry’abanyeshuri basoje amasomo yabo bafatiraga muri iyi fondasiyo rikaba rigizwe n’banyeshuri bagera kuri cumi n’umwe baturutse mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane dutuye.

Joseph Ratzinger wari uzwi ku mazina ya Papa Benedigito akaba yari yarafashe inkoni y’ubushumba kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2013 aho yaje kwegura kuri uwo mwanya asaba ko inteko y’abakaridinali yatora undi aho yaje gusimburwa na Papa Francis ukiriho kurubu.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU