Ishimwe David wamenyekanye ku izina ry’akazi nka Producer Evydecks ni umwe mu batunganya umuziki hano mu Rwanda ukiri muto ugereranyije n’abandi bose, akaba yaraye yizihije isabukuru y’imyaka 22 y’amavuko.

Producer Evydecks yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye
Producer Evydecks wizihije isabukuru y’imyaka 22

Uyu musore ukorera mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment yamenyekanye mu ndirimbo yakoze zirimo nk’ikiryabarezi ya Amag The Black, Uranyuzuza ihuriyemo ibyamamare binyuranye n’izindi nyinshi cyane.

Producer Evydecks yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye
Trackslayer, na MC P wamamaye baganiriza Evydecks wari wavutse

Ubwo yizihizaga isabukuru y’’imyaka 22, kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2017, inshuti ze zamutunguye cyane maze zimukorera ikirori atazibagirwa mu buzima bwe, ndetse n’abahanzi banyuranye bari bitabiriye ibi birori baramususurutsa.

Evydecks yatunguwe cyane no kubona bamumennyeho ifu, kuko mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko yatunguwe cyane no kwisanga bamumennyeho ifu kuko atabitekerezaga mu gihe bimenyerewe ko abandi babamenaho amazi, gusa yakomeje avuga ko yishimye cyane ndetse akanashimira n’abateguye ibi birori.

Producer Evydecks yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye
Bamumennyeho ifu biramutungura

Abahanzi babarizwa muri Touch Entertainment aribo Niyorick, Eesam, Manzi n’umuhanzikazi Lanie bamuririmbiye indirimbo bamukoreye ndetse banamushimira kuba agenda abakorera indirimbo zinyuranye, dore ko afatanya na Producer TrackSlayer mu gukorera abo bahanzi bo muri Touch Entertainment.

Amwe mu mafoto agaragaza uko byari byifashe.

Producer Evydecks yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye
Ibyo kurya byari munange
Producer Evydecks yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye
Umunyamakuru Bona Kuku
Producer Evydecks yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye
Umuhanzi Eesam
Umuhanzikazi Lanie
Umuhanzikazi Lanie
Umuhanzi Niyorick
Umuhanzi Niyorick
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
MC P Wamamaye na Producer Trackslayer
MC P Wamamaye na Producer Trackslayer
Umuhanzi Manzi
Umuhanzi Manzi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU