Mu mateka y’Isi dutuye Jean Claude Duvalier niwe wabaye Perezida akiri muto ku isi ubwo yari afite imyaka 19 gusa y’amavuko afata uyu mwanya asimbuye se umubyara wari utabarutse.

Duvalier Haiti

Kuva mu mwaka wi 1971 nibwo Jean Claude Duvalier yagiye ku mirimo ye yo kuba Perezida w’igihugu cya Haiti icyo gihe afite imyaka 19 gusa y’amavuko, ajya kuri uyu mwanya awusimbuyeho se wari umaze gupfa Francois Duvalier.

Jean Claude Duvalier wari warataziriwe akazina ka ‘Baby Doc’. Akimara gufata ubutegetsi yahise atangira gushyiraho impinduka nyinshi zigiye zitandukanye atangira gukumira ndetse no kwigizayo bamwe na bamwe bari abayobozi mu gihe cya Se.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe ibihumbi by’abaturage barishwe abandi bahunga igihugu cyabo ndetse n’umutungo w’igihugu urahatakarira, tariki ya 27 Gicurasi 1980, Duvalier yaje gukora ubukwe hamwe na Michèle Bennett Pasquet abukoresha mu mutungo w’igihugu aho akayabo kangana na Miliyoni ebyiri z’amadorali yabugendeyeho kandi benshi mu baturage baturiye iki gihugu bugarijwe n’inzara ibintu bitafashwe neza mu mboni z’abaturage be.

Related image
Ku munsi w’ubukwe bwa Duvalier hamwe na Michèle Bennett Pasquet bwatwaye arenga miliyoni 2$

Umubano wa Haiti ndetse na leta zunze ubumwe z’Amerika warakomeye nyuma yaho agiriye ku butegetsi cyane cyane mu gihe Ronald Reagan yayoboraga Amerika mu rwego rwo gukingirwa ikibaba ndetse no kwikingira ngo amakosa ye atajya ku karubanda.

Bamwe mu baturage b’iki gihugu bari barahunze iki gihugu bishyize hamwe maze bakora umutwe wa gisirikare wari ugamije ku mwambura ubutegetsi ndetse no kugarura igihugu cyari kiri kugana habi mu mwaka wi 1985 bateye igitero simusiga bituma Baby Doc (Jean Claude Duvalier) ahungira mu gihugu cy’Ubufaransa abifashijwemo n’indege ya gisirikare y’Amerika .

Nyuma y’igihe kirekire Duvalier ku itariki ya 16 Mutarama 2011 yongeye kugaruka mu gihugu cye ku bushake bwe, nyuma y’umunsi umwe gusa atahutse polisi yo muri Haiti imuta muri yombi ngo akurikiranweho ibyaha byose yasize akoze ubwo yari akiri ku butegetsi birimo kunyereza umutungo w’igihugu ndetse n’ibyaha bya ruswa. tariki ya 4 Mutarama 2014 ku myaka ye 63 nibwo Duvalier yashizemo umwuka azize uburwayi bw’umutima

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU