Nyuma y’amakuru yatangajwe na nyirubwite Luis Enrique umutoza w’ikipe ya Barca ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ku mpera za shampiyona azatanga umwanya iyi kipe igashaka undi ushoboye kumurusha, Abongereza batangiye kwishakamo abashobora gutoranywamo uwayobora iyi kipe.Image result for Messi Neymar

Umwe mu ba mbere bahise banagwaho ijisho ni, Arsene Wenger umutoza w’ikipe ya Arsenal na we uri mu bihe bitoroshye muri iyi kipe, dore ko abafana na we bari ku mwisabira ko yagashatse ahandi yerekeza hakaza undi Wabasha guhesha iyi kipe ibikombe dore ko biri mu bintu inyotewe cyane kugeza kuri ubu.

Uretse uyu mugabo undi muntu Abongereza bari guha amahirwe cyane ni uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Esipanye, kuri ubu uri gutoza ikipe ya Tottenham Mauricio Pochettino ndetse uko yagiye yitwara kuva agikina ruhago byagiye bikurikiranwa cyane n’abayobozi ba Barca.

Ronald Koeman na we wigeze kugirira ibihe byiza ubwo yari umukinnyi w’iyi kipe yo mu mujyi wa Catalonia, kuri ubu akaba ari gutoza ikipe ya Everton izina rye na ryo ryitezweho kuba muyatekerezwaho cyane mu kuyobora iyi kipe yaciyemo ari umukinnyi nkuko na mugenzi we Enrique yaba asimbuye yahanyuze nk’umutoza ndetse akongera akanyura nk’umukinnyi icyarimwe.

umwe muri aba bavuzwe haruguru bashobora kuba bavamo umwe akaba yajya gusimbura Enrique igihe azaba arangije imirimo ye muri iyi kipe, gusa igikomeye kiri kwibazwa ni intwaro bwoko ki azitabaza mu kubasha kuzuza inshingano azaba ahawe zitoroshye ari bo bakinnyi azaba agenderaho.

Ese birashoboka ko mu mpeshyi z’uyu mwaka noneho uwarezwe ndetse agakurira mu ikipe kizigenza Lionel Messi igihe cyaba kigeze akaba yakwerekeza mu ikipe z’i Manchester haba city cyangwa United, dore ko i Trafford bashakisha hasi hejuru uburyo bakwegukana Neymar muri iyi meshyi mu gihe kigura n’igurishwa.

Ikigaragarira amaso ya buri nzobere muri ruhago ni uko umutoza mushya kugira ngo agaragaze ibyo ashoboye ari impinduka agomba kuzana zikomeye, akubaka ikipe ye na we mu bushobozi bwe, bishatse kuvuga ko ntawuzaza kubaka ngo ahere kuri Messi mu kwezi kwa Kamena uzaba wujuje imyaka 30 y’amavuko ahazaza he muri iyi kipe hakaba na n’ubu ari ihurizo ritarabonerwa igisubizo.

Mu gihe Enrique yari akiri umutoza yakoze ibishoboka byose yumvisha uyu mugabo ko agomba kuguma muri Barca gusa bakaba bataraje kurangizanya neza, mu gihe Messi mbere y’uko yemera gushyira umukona ku masezerano agomba kubanza akamenya n’inde uzaba amutoza akabona gufata icyemezo kuba yahaguma cyangwa se yagana muri Manchester City agasanga yo Pep Guardiola bagiranye ibihe byiza ubwo bari bakiri hamwe muri Barca cyangwa na we agahitamo kwerekeza muri Shampiyona y’Ubushinwa gufata agatubutse.

Mu myaka ibiri ishize Manchester United yifuje mu buryo budasubirwaho umukinnyi Neymar ikamugura akayabo kangana na Miliyoni 140 z’ama pounds gusa hakaba hari amakuru ESPN FC dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo n’uko  muri iyi kipe nyuma yaho hazamukiye itegeko rya FIFA ryo kugabanya ifaranga rigendera mu igura n’igurishwa, ngo muri iyi kipe ubukungu butari buhagaze neza kubera imisoro y’imirengera ndetse n’imishahara batakaza kuri MNS(Messi, Neymar, Suarez). akaba ari yo mpamvu uko bizagenda kose ngo umwe ashobora kurekurwa agashaka ahandi yerekeza ngo babone aho bakura ifaranga mu igurwa ry’abandi bakinnyi.

Ku rundi ruhande Neymar na Suarez bo mu minsi ishize baherutse gushyira umukono ku masezerano ashobora kumara igihe kirekire, mu gihe baba bashatse kugira aho berekeza Barca ishobora kugira icyo ibakuramo, gusa ikibazo kugeza kuri ubu ni kuri Messi utarabasha gushyira umukono ku masezerano ngo hamenyekane ahazaza he muri iyi kipe.

iyi kipe kandi ikaba igaragaramo n’abandi basa nk’abakanyujijeho bakeneye gusimbuzwa batagifite ubukana bwo kuba bakina mu ikipe y’igihangange ku isi nka Barca barimo Javier Mascherano, Ivan Rakitic, Sergio Busquets, Gerard Pique,Andres Iniesta aho isigaye itsindwa muri shampion league ibitego bigera kuri bine n’ikipe ya Paris Saint Germain muri kimwe cya 16 kirangiza.

Mu mpeshyi uyu mwaka abakunzi ba Barca  bagomba kwitega impinduka zikomeye zitari gusa kuba haza umutoza ahubwo zirimo no gutekereza ku nkingi za mwamba iyi kipe isanzwe yubakiyeho ahazaza habo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU