Nyuma y’aho igihugu cy’ u Burundi gihagaritse urujya n’uruza rw’abantu reta igafunga imipaka iri hagati y’ u Rwanda, bidatinze abagize inteko ishinga amategeko mu karere k’Ibirasirazuba bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka y’ u Rwanda n’ u Burundi mu nzira yo gukemuka
Ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka y’ u Rwanda n’ u Burundi mu nzira yo gukemuka(photo/internet)Perezida w’inteko inshigamategeko muri EALA (Easter African Legislative Assembly) Bwana Dan Kidega, avuga ko bateganya kohereza komisiyo zibishinzwe, nyuma y’aho bagiye bagezwaho iki kibazo cy’ifungwa ry’imipaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi, cyaje guhagarika ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibi bihugu byombi.

Agira ati: “Twizeye ko mu gihe turi hano tuzohereza komisiyo zibishinzwe zigasura imipaka ku mpande zombie, hanyuma bakageza raporo ku nteko. Iki ni ikintu gikomeye tuzakora kuko inteko isanzwe izi iki kibazo.” .

Uru ruzindiko ruje nyuma y’aho abagize inteko ishinga amategeko bagiye guhurira hano mu Rwanda, aho bateganya kuzitabira inteko rusange izatangira ku itariki ya gatandatu Werurwe hano i Kigali.Yanditswe na Nsanziman Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU