Inararibonye mu by’umuco muri Egypt kuri uyu wa gatatu, zavumbuye ikibumbano cy’umwami pharaoh Ramses II, wategetse iki gihugu mu kinyejana cya 13 mbere ya kristu ,cyireshya na metero 8 mu mazi.

Ikibumbano cy’umwami Farawo wa Egypt
Ikibumbano cy’umwami Farawo wa Egypt

Umwami  Pharaon uzwi cyane Ozymandias yayoboye Egypt imyaka 66 kuva 1279 kugeza 1213 BC, yayoboye intambara nyinshi zo kwagura iki gihugu  nkiyo kuva mu burasirazuba bwa Siriya kugeza muri Nubia (Sudani y’Epfo y’ubu ).

The Guardian yatangaje ko iki kibumbano cyavumbuwe i Cairo mu murwa mukuru wa Egypt, abayobozi b’igihugu inararibonye bari bateranye kuwa gatatu bari gukura umutwe w’iki  kibumbano mu mazi.

Urusengereo rwitwa izuba ruba muri Heliopolisa ariyo Cairo y’ubu  rwashinzwe n’uyu mwami ,rwari rumwe mu nsengero nini muri Egypt rwaje gusenywa mu gihe cy’intambara y’Ubugiliki n’Abaromani.

Ibisigazwa by’amabuye yari yubatse uru rusengero bamwe yajyanywe muri Europe, ayandi aza kwifashishwa mu kubaka amazu muri Cairo uko yagiye itera imbere .

Ubu inzobere zavuze ko zigiye kwegeranye ibyo bice by’icyo kibumbano cyavamo ishusho y’uyu mwami yuzuye kigashyirwa ku muryango w’inzu ndangamurageya nkuru  ya Egypt , iteganyijwe kuzafungura ku mugaragaro  mu 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU