Ubwo hashyirwaga ahagaragara ishushuro rusange y’imibereho y’impunzi ziba mu Rwanda, Minisitiri  Ushinzwe Impunzi no gukumira Ibiza madame hon. Seraphine Mukantabana yavuze ko umuntu wese agomba guhabwa akazi ari uko yakoze ibizamini yabitsinze atitajwe icyo aricyo.

Hon. Seraphine Mukantabana
Hon. Seraphine Mukantabana(photo/touchrwanda.com)

Minisitiri Hon. Seraphine Mukantabana yabitangaje abajijwe ikibazo kirebana n’imibereho y’abarimu bigisha mu nkambi zo mu Rwanda, aho usanga barira ayo kwarika ngo bahembwe make. Minisitiri Hon. Seraphine Mukantabana yavuze ko ugiye kureba ikintu wahemba mwalimu nta hantu wagikura, Uretse kuba ngo uyu murimo ari uw’ubwitange.

Yagize ati:”Ubwitange bwa mwalimu ku isi hose uretse no mu nkambi ngira ngo nta kiguzi twabibonera, burya umwarimu ni umubyeyi, umubyeyi agiye kwishyuza umwana amashereka yamwonkeje ngira ngo iyo fagitire ntawayibona na mwalimu rero burya akazi ke ni nk’ak’umusirikare ni nk’ako umuganga ni icyo bita les ametie a vocation ni ugukora ariko ugazhyiraho na bwa bwitange bwawe… ”

“Ntabwo rero umushahara wa mwalimu uzigera uba umushahara uhagije, iyo bigeze mu mpunzi bwo birumvikana hazamo n’izindi challenge ,kubera kuko ziriya mpunzi aho zatangiye kwigisha principe(INTEGO) yari iyo kuvuga ngo niba wigisha ukaba ugifashwa ufite inzu ubamo utishyura, ufite ibindi bindi ugenerwa  nk’izindi mpunzi byose biza byiyongera kucyo bakugenera bityo rero ugereranyije n’undi muntu waturutse hanze niho byagaragara yuko umuhsahara w’umuntu wo mu nkambi yigisha utashoboraga guhwana n’umushahara w’umuntu uturuka hanze”.

Minisitiri Seraphine Mukantabana avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’impunzi z’abarimu ubusanzwe bahabwaga amafaranga ibihumbi 18, aya mafaranga yarongerewe, ndetse banahawe amahirwe yo kutagira ahantu na hamwe bakumirwa mu gukora ibizamini by’akazi, ngo kuko nta muntu wahabwa akazi ngo nuko ari impunzi.

Yagize ati:”Ubu rero uko bimeze nuko umushahara warongerewe, ikindi nuko abakora hanze abava mu nkambi bakajya kwigisha mu mashuri yo hanze, hari gahunda yo kuvugana na MINEDUC kugira ngo bashobore guhembwa nk’abandi, kuko baba bashoboye kuva mu nkambi. Hari ibyo baba badashobora kubona hafi aho ngaho bityo rero bagafatwa nk’abandi ariko na byo bigakorwa binyuze muri competition, ni ukuvuga ntabwo ari ukubona akazi ngo nuko uri impunzi, kuba uri impunzi ntacyo biza kongeraho ubona akazi kubera yuko ushoboye, hari ikizamini hariya icyo dusaba nuko  abarimu b’impunzi badakumirwa, bavuge ngo hari ikibuza impunzi gukora ikizamini, akore ikizamini nagitsinda na we abone akazi nk’abandi  ariko ntawe bazaha akazi ngo nuko ari umpunzi”.

Ubwo abanyeshuri bigaragambyaga bashaka ko abarimu bo mu nkambi bongezwa imishahara
Ubwo abanyeshuri bigaragambyaga bashaka ko abarimu bo mu nkambi bongezwa imishahara

Ikibazo cy’imishahara y’abarimu b’impunzi mu mwaka ushize cyateje impagarara mu nkambi ya Gihembe, aho abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kageyo bogaragarambije bifuza ko abarimo baturuka mu nkambi imishahara yabo yashyirwa ku rwego rw’iyindi mishahara y’abarimu bo mu Rwanda.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU