Umuraperi Zinem uri kugenda yigarurira imitima y’abatari bake hano mu Rwanda, nyuma y’imyaka itanu yiga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami rya electrical engineering yamaze kukirangiza mu ishuri rya IPRC Kicukiro.

Zinem yari amaze imyaka itanu yiga icyiciro cya mbere cya kaminuza
Zinem yari amaze imyaka itanu yiga icyiciro cya mbere cya kaminuza

Nkuko zinem yabitangarije touchrwanda.com yavuze ko nta gahunda yari afite yo kujya kwizihiza uyu munsi, ari na yo mpamvu bitagiye mu itangazamakuru cyane yavuze ko ahugiye mu gukora amashusho y’indirimbo iteganyijwe kuzakoreshwa mu bihe by’icyunamo byegerejwe.

Zinem yatangiye kwiga kaminuza guhera mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2012 akaba arangije icyiciro cya mbere muri uyu mwaka wa 2017.

Bimwe mu bikorwa bya muzika uyu muraperi ahugiyemo yavuze ko ari gutegura indirimbo zizatangira kujya ahagaragara nyuma y’icyunamo, izo ndirimbo zikazasohoka kuri mix tap iteganyijwe kuzasohoka mu kwezi kwa cumi.

Gusa hari indirimo yitwa Nikobizahora uyu musore yakoranye n’umuhanzi urangije mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo yverry na yo izaba iri kuri iyi tap izasohoka mu kwezi kwa cumi.

Ibi birori zinem yagaragayemo bikaba byabereye kuri sitade ya Kicukiro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU