Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa na Bralirwa ifatanyije na East Africa Promoters (EAP) bashyize hanze amahame abahanzi bazitabira irushanwa bagomba kuba bujuje, ndetse aya mahame hari abo aciye gukandagiza ikirenge muri Guma Guma uyu mwaka.

Primus Guma Guma Super Star

Guma Guma ni rimwe mu marushanwa akomeye cyane hano mu Rwanda ndetse riba rihanzwe amaso n’abantu b’ingeri zose bashaka kureba uzaryegukana, no ku ruhande rw’abahanzi hafi ya bose baba bifuza gukandagizamo ikirenge.

Bamwe mu bahanzi bakomeye ntago bazitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 7 bitewe nuko bamwe bagarutsemo inshuro eshatu abandi ugasanga ihame rishya ry’imyaka niryo ribakozeho.

Mu mahame abategura ibi birori bashyize hanze harimo ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzongera kwitabira iri rushanwa, ku ikubitiro Senderi International Hit na Danny Vumbi bahise berekwa imiryango, nta gukandagiza ikirenge muri Guma Guma, aba bakiyongeraho Jules Sentore witabiriye iri rushanwa imyaka itatu ikurikirana.

Imyaka y’ubukure hari abahanzi ibujije amahirwe yo gukandagiza ikirenge muri Guma Guma

Aya ni amahame 10 mashya agiye kujyenderwaho hatorwa abahanzi 10 bazitabira Guma Guma

  1. Uhatana agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda
  2. Agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18-35 y’amavuko
  3. Abakobwa babiri bagomba kuboneka mu bahanzi icumi ba mbere
  4. Agomba kuba atarigeze atwara iri rushanwa
  5. Uwaryitabiriye inshuro eshatu ntiyemerewe guhatana mu mwaka wa 2017
  6. Kuba yarakoze indirimbo eshatu hagati y’umwaka wa 2015-2017
  7. Umuhanzi agomba kuba yarasohoye indirimbo ebyiri zifite amashusho kuva muri 2015-2017. By’umwihariko imwe muri izo video ikaba igaragara kuri YouTube.

Mu gihe kitarambiranye haramenyekana abahanzi 10 bagiye kuzahatanira irushanwa rya PGGSS7.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU