Ni kenshi usanga abasore mu gihe bifuza abakunzi batabasha kumenya uko bakitwararika kugira ngo urukundo bifuza ku bakobwa bazarugereho, ariko burya musore nugendera kuri izi nama ushobora kugera ku ntego zawe wifuza mu rukundo.

ukurikije izi nama wabasha kwigarurira umukunzi ushaka
ukurikije izi nama wabasha kwigarurira umukunzi ushaka



1.Menya gufata umugore nk’umugore

Birumvikana muri iki gihe abagore n’abagabo bafite uburenganzira bungana, ariko ntibibuza ko wafata umugore nk’uko mu muco mwiza w’abarezwe umugabo afata umugore. Mutwaze utuntu, kumuherekeza ukamugeza mu rugo n’ibindi.

2. Ubaha Abagore/Abakobwa

Ntugatuke abagore cyangwa ngo ubasebye bakumva- cyangwa batanakumva (ni bibi). Navuga jya wumva, uvuge ari uko arangije kuvuga. Bizatuma akubonamo umusore warezwe.

3. Jya Umureba

Navuga jya umureba, biratangaje kubona umukobwa ashobora kuvuga mu gihe wirangariye wikebukiye uwundi mwana unyuze aho! Ariko na none ntukamuhange amaso, cyane niba ari bwo mugihura. Ashobora gutekereza ko uri umuhungu utarezwe udahwema kumukanurira.

4. Wikwigira umusinzi imbere ye

Umusore unywa ntasinde abishimirwa n’abandi basore, ariko ibyo ntibikora ku mukobwa urambagizwa. Abakobwa banga umusore w’umusinzi uko waba unywa kose, igihe urambagiza wimwereka imico yo kunywa inzoga cyane.

5. Irinde Kumukorakora

Abakobwa bifuza ko umusore yabakoraho ari uko bamaze kumenyerana, niba mutaramenyerana irinde kumukoraho na ho ubundi yatekereza ko nta bucuti ushaka ahubwo wirebera igitsina.

  1. Ambara neza

Ambara imyenda myiza yiyubashye.

Ushobora kugura imyenda y’igiciro kandi igezweho, Uwambaye neza agaragara neza. Abantu niko dukoze umuntu yambara neza bikamwongerera agaciro, yakwambara nabi bikamugayisha.

7. Tera Ipasi Imyenda Yawe

Gusohokana n’umukobwa wambaye imyenda yihinahinnye idateye ipasi birasebetse,  kandi bigaragaza ko uri ntacyo bimbwiye. Ubwo se ni nde wakwifuza kuzakubera umugeni witwara utyo.

8. Baza Undi Mugore/Mukobwa

Baza undi mugore cyangwa umukobwa wishyikiraho nka mushiki wawe igishimisha umukobwa musohokanye cyangwa uko wakwitwara, Kuko aba ari umukobwa aba azi ayo mabanga kandi yagufasha.



Schadrack MUKESHIMANA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU