Nyuma y’aho hashyizwe urutonde hanze rw’abamiliyoneri bafite agafaranga kuri iyi isi, abagore bakagaragaramo ari bake, magingo aya umubare wabo watangiye  kuzamuka cyane.

Irebere abagore 20 b’abaherwe kurusha abandi ku isi muri 2017
Liliane Bettencourt niwe uza ku mwanya wa mbere ku isi

Ku rutonde urubuga Forbes rwashyize hanze rugaragaza ko umubare w’abagore b’abamiliyoneri ku isi bazamutse bava kuri 202 bagera kuri 227.

Muri Afurika umumiliyoneri ukomoka muri Angola, Isabel Dos Santos niwe mugore ukize kurusha bandi bagore kuri uyu mugabane wa Afurika aho afite ubukungu bwa miliyari 3.1 z’amadorali.

Ku rwego rw’isi umufaransakazi w’imyaka 94 Liliane Bettencourt niwe uza ku mwanya wa mbere ku isi yose n’akayabo ka miliyari 39.5 z’amadorali y’ Amarika. Bettencout afite amaduka agurisha ibintu by’ubwiza bizwi bya L’Oreal bikaba baramuhiriye cyane.

Ubukungu bwe bwiyongeyeho miliyari 3.4 kuva umwaka ushije ku rutonde rw’abaherwe ku isi yose akaba aza ku mwanya wa 12 aho yamanutse avuye ku mwanya wa 11.

Iyi kompanyi yayirazwe na se umubyara, Eugene Schueller akaba yarayitangije mu mwaka w’i 1907 nyuma yitaba imana mu mwaka w’i 1957.

Alice Walton
Alice Walton

Akurikirwa na Alice Walton ufite akayabo ka miliyari 33.8 z’amadorali ku rutonde rw’isi yose akaba ari ku mwnya wa 17.

Alice niwe watangije kompanyi ya Wal-Mart Sam Walton akaba ari we mutegarugori wa mbere muri Amerika.

N’umwe mu bagore bane bo mu muryango wa Walton bari ku rutonde rw’abagore b’abaherwe ku isi ubukungu bwabo bose hamwe bukaba bungana na miliyari 49.5 z’amadorali.

Dore uko bakurikirana muri uyu mwaka wa 2017:

1. Liliane Bettencourt: afite miliyali 39 z’amadorali ya Amerika

  1. Alice Walton: Afite miliyari 33,8 z’amadorali
  1. Jacqueline Mars: Afite miliyari 27 z’amadorali
  1. Maria Franca Fissolo: Afite miliyari z’amadorali
  1. Susanne Klatten: Afite miliyari 20,4 z’amadorali
  1. Laurene Powell Jobs: Afite miliyari 20 z’amadorali
  1. Gina Ronehart: Afite miliyari 15 z’amadorali
  1. Abigail Johnson: Afite miliyari 14,4
  1. Iris Fontbona: Afite miliyari 13,7 z’amadorali
  1. Beate Hesiter: Afite miliyari 13,6 z’amadorali
  1. Charlene de Carvalho-Heineken: Afite miliyari 12,6 z’amadoali
  1. Blair Parry-Okeden: Afite miliyari 12,2 zamadorali
  1. Massimiliana Landini Aleotti: Afite miliyari 9,5 zamadorali
  1. Yang Huiyan: Afite miliyari 9 z’amadorali
  1. Katharine Rayner: Afite miliyari 8,1z’amerik
  1. Margaretta Taylor: Afite miliyoni 8,1 z’amadorali
  1. Zhou Qunfei: Afite miliyari 7,4 z’amadorali
  1. Pauline MacmMillan Keinath: Afite miyali 6,8 z’amadorali
  1. Sandra Ortega Mera: Afite milyari 6,7z’amadorali
  1. Carrie Perrodo: Afite miliyari 6, 3

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU