Mu gihe mu kwezi kwa Kanama mu gihugu cy’u Rwanda hategerejwe igikorwa cy’amatora, Ishyaka riharanira Demukarasi n’Ibidukukikije rivuga ko hari ibintu byinshi ryiteguye gukosora riramutse rigiye ku butegetsi.

Frank Habineza
Frank Habineza

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’inteko rusange y’abarwanashyaka ba Green Party, usinzwe Bwana Jean Deo Tuyishime  ushinzwe itangazamaku mu Ishyaka riharanira Demukarasi n’Ibidukikije yagarutse ku byo Green Party yiteguye gukosora,  umukandi wabo natsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Mu butabera ishyaka rya Green Party rivuga ko rizakemura ikibazo cy’abantu bagifunze  ariko nta madosiye bafite, cyane cyane abafungiye mu bigo ngororamuco nko kwa Kabuga ku buryo ngo bashobora kumara imyaka irenze ibiri ariko nta dosiye bafite.

Ikindi kandi mu butabera ngo bazakemura ikibazo cy’abantu bakidegembya kandi barakose jenoside bakaba batarafatwa.

Green Party kandi ngo izakemura ikibazo cy’umubare munini w’abantu baba bafunze, aho usanga gereza  ngo iba ifite umubare w’imfungwa urenze uwo yagenewe ubwo yubakwaga.

Si mu butabera gusa iri shyaka rivuga ko rizakora ivugurura, nko mu burezi Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Ibidukikije rivuga ko rizibanda ku ireme ry’uburezi, aho ngo abantu badashobora gusobanura igitabo banditse barangije kaminuza, mu burezi kandi ngo bazongera amafaranga agenerwa abanyeshuri aho ngo atakijyanye n’igihe.

Mu mibereho y’abaturage Green Party ngo izibanda mu gukemura ikibazo cy’inzara aho iri Shyaka ritemeranya n’abavuga ko mu Rwanda nta nzara yabayeho, ahubwo ko u Rwanda rugomba kubyemera nkuko ibindi bihugu bituranye  na rwo byemeye ko byahuye n’ikibazo cy’inzara.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU