Bijya bibaho ko ukundana n’umuntu igihe kikagera ntabe akikwiyumvamo ,ariko akabura uko abikubwira bitewe n’intera mwari mugezeho mu rukundo, itondere urukundo rufite ibi bimenyetso.

Itondere urukundo rufite ibi bimenyetso 10

Hari ibizakubwira ko urukundo rwanyu ruri kurembera

Iki gihe rero hari igihe ibimenyetso aribyo byivugira, ni byiza rero kumenya no kugenzura imihindagurikire y’ibimenyetso by’umukunzi wawe.

Urubuga ausujet.com rurakugira inama zo kwita no gukenga ku rukundo urimo igihe utangiye kubona ibi bimenyetso 10.

  1. Ntakigira ubushake bwo kuvugana na we.

  2. Ntagishaka kukwereka no kukubwira ibyiyumviro bye.

  3. Ntakifuza kuba hamwe na we cyangwa kugendana na we.

  4. Ntacyikwisanzuraho usigaye ubona yikandagira imbere yawe ndetse anifata nk’umunyamahanga imbere yawe.

  5. Ntakiganira na we ibiganiro byihariye by’abakundana.

  6. Asigaye akwiyenzaho akomeza ibidakomeye, niba hari agakosa gato uguyemo wumva yakagize karekare cyane ndetse adashaka no kumva ibisobanuro byawe.

  7. Ntakiguha agaciro yaba igihe muri kumwe ndetse no muri gahunda ategura.

  8. Ntakigira ubushake bwo kukwiyegereza.

  9. Ntagishaka ko bagenzi be, abavandimwe be n’ababyeyi be bamenya ko mukundana.

  10. Nubwo akwereka ibi bimenyetso byose, ntashaka kukwereka ko hari ikitagenda nunamubaza arakubwira ko nta kibazo na gito gihari.

Schadrack MUKESHIMANA

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU