Umuhanzi akaba n’umukinnyi w’amafilimi ukomeye hano ku isi, Jaden Smith nyuma y’imyaka igera kuri ibiri akundana n’umunyamideli witwa Sarah Snyder batangaje ko bamaze gutandukana burundu.

Jaden Smith na Sarah Snyder ntibagicana uwaka
Jaden Smith na Sarah Snyder ntibagicana uwaka

Jaden Smith w’imyaka 18 ni umwana wa Jada Pinkett Smith na Will Smith, akaba avukana n’umuhanzikazi Willow Smith ndetse na Trey Smith, umuryango wabo ukaba uvukamo ibyamamare gusa.

Umuryango w'aba Smith

Jaden na Sarah Snyder batangiye gukundana mu mwaka wa 2015, urukundo rwabo ruravugwa hirya no hino mu itangazamakuru ndetse nabo ntibagire ipfunwe ryo kubyerekana ku mbuga nkoranyambaga zabo nka Instagram, gusa bidasubirwaho bamaze gutandukana.

Not shy: While not unexpected, the couple always seemed to share a loving wavelength, as they packed on the PDA seemingly everywhere they went

Subtle: Snyder even confirmed their relationship with a saucy snap of Jaden grabbing her behind in a black and white Instagram post

Sarah Snyder w’imyaka 21 nawe ubwe ntago azi impamvu ya nyayo yatumye we na Jaden batandukana, gusa yavuze ko uyu musore ashobora kuba yaratwaye umutima n’umukobwa witwa Sasha Lane bahararanye muri iyi minsi, dore ko baherutse no kugaragara bahuje urugwiro mu birori bya Paris Fashion Week.

Sasha Lane ushobora kuba ari mu rukundo na Jaden Smith
Sasha Lane ushobora kuba ari mu rukundo na Jaden Smith

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU