Mu gihe akarere ka Kicukiro kari muri gahunda yo gutunganya ibishanga kugira ngo bihingwemo imboga gusa, abaturage bahingaga ibigori mu gishanga cya Kajeke, bafite impungenge z’uko bashobora kwicwa n’inzara bitewe n’uko icyo gishanga cyamaze guhingwamo imboga.

Batangiye kwikanga inzara batarabona umusaruro
Batangiye kwikanga inzara batarabona umusaruro

Ibi aba baturage babitangarije touchrwanda ubwo hatangizwaga ku mugaragararo igihembwe cy’ihinga B aho iki gishanga cyahinzwemo imboga ubusanzwe cyahingwagamo ibigori.

Abaturage baganiye na touchrwanda.com baba mu ishyirahamwe ryitwa Abunze Ubumwe, ndetse akaba aribo bari basanzwe bahinga icyo gishanga bakavanamo umusaruro, bavuga ko hari amafaranga menshi bamaze gushora muri icyo gishanga ariko nta cyizere bafite ko bazayagaruza.

Baragira bati”Nyine twarabyakiriye, tubyakira tutabyumva kuko imboga za hano turazihinga ntizere, bo batwizeza yuko bagiye kuduha amafumbire  tugashyiramo, ariko ni ukuri ntabwo imboga zihaba, amashu ntahaba karoti zaho zirazamuka zagera hejuru wakura ugasanga karoti yabaye umweru, ni ukuri tuzicwa n’inzara ikintu twapfaga gusaruramo amafaranga ni ibigori n’ibishyimbo, twaranabinginze ngo niba badashaka n’ibyo bigori nibareke duhinge ibishyimbo na soya icyo kintu barakitwaangira”.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bavuga ko impamvu nyamukuru yo gufata ibishanga biba mu mujyi wa Kigali bakabihingamo imboga, ngo ni mu rwego rwo kugabanya imboga zikoreshwa mu mahoteli zitumizwa hanze, ikindi kandi ngo ni mu buryo bwo kongera umusaruro w’ibikenewe ku isoko ikindi kandi ibyo abaturage bavuga bahingaga bakazabasha kubigura ku ruhande ku buryo nta kibazo cy’inzara kizabaho.

Fulgence Nsengiyumva umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Fulgence Nsengiyumva umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Fulgence Nsengiyumva umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagize ati:”Ngira ngo muri politiki y’ubuhinzi duteganya ko duhinga igihingwa cyatoranyijwe tuti kera mu karere runaka kigatanga umusaruro ugaragara ariko na none gifite agaciro ku isoko, ni ikintu gikomeye rero kubona rero tutashishikariza abahinzi gushyiramo ibijumba, ibishyimbo ibigori ibintu byose nkuko babikoraga nuko hari gahunda igamije kugira ngo bongere umusaruro w’icyo babwiwe ariko gifite n’isoko kubera ko nagira umusaruro mwiza ku isoko na bya bindi byose azabikura ku ruhande kubera ko azaba yabonye amafaranga ni iyo politiki igamijwe ni iyo gahunda iriho”.

ibishanga biteganywa gutunganywa birabarirwa ku buso bungana Ha 600 mu mujyi wa Kigali, mu gihe akarere ka Kicukiro konyinye gafite ubuso bungana na ha 53 naho ahatangirijwe iki gikorwa kahaba habarirwa kuri Ha 13 mu gishanga cya Kajeke.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU