Ubwo hamurikwaga ibyigiwe mu mwiherero uherutse kuba ku nshuro yawo ya 14, hagarutswe mu ku myanzuro yafatiwe mu mwiherero washize ariko itareshejwe nkuko byari biteganyijwe.

Venancie Tugireyezu
Venancie Tugireyezu

Minisitiri muri Perezidanse Venancie Tugireyezu,  yavuze ko umwe mu myanzuro  itarashoboye kweswa nkuko byari byitezwe harimo umwanzuro wo kugaruza amafaranga ya reta agera kuri miliyari ebyiri yanyerejwe .

Kuri uyu mwanzuro Minisitiri Venancie Tugireyezu avuga ko muri miliyari ebyiri zagombaga kugaruzwa, hinjijwe amafaranga agera kuri miliyoni 700 gusa.

Yagize ati:”Hari amafaranga arenga miliyoni 700 yagarujwe, ariko impamvu tuvuga ko uyu mwanzuro utashoboye gushyirwa mu bikorwa ku  kigero gishimishije, nuko kuri izo miliyoni 700 zagarujwe byari biteganyijwe ko hagomba kugaruzwa miliyari 2 “

Venancie Tugireyezu avuga ko kugira ngo uyu mwanzuro ugerweho, hari gahunda yo kugira ngo abanyerejwe umutungo wa reta bahyikirizwe uturere, noneho uturere dufashe reta gukurikirana abantu bose banyereje umutungo wa reta, uyu mwanzungo ngo ukaba wari warabangamiwe no kuba hari ibyangombwa byari bikibura, kugira ngo abantu batangire bishyuze abanyereje umutungo w’igihugu.

Kugeza ubu ntiharashyirwa ahagaragara imyanzuro yavuye mu mwiherero uherutse kuba ku nshuro yawo ya 14.

Indi myanzuro itaragezweho nkuko byifuzwaga, harimom umwanzuro wo gufasha abahinzi kubona ibyangombwa nkenerwa ku gihe birimo ifumbire n’imbuto y’indobanure, harimo kandi umwanzuro wo gukurikirana abantu bahohotera abana, Undi mwanzuro utaragezweho ni uwo gukora amasezerano hagati y’abahinzi n’abanyenganda kugira ngo hakomeze kuzamurwa ubuhinzi.

Biteganyijwe ko iyi myanzuro itaragezweho izagendera hamwe n’imyanzuro yafashwe muri uyu mwiherero uheruka.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU