Perezida John Pombe Magufuli ku munsi w’ejo yateye utwatsi itegeko ryari ryashyizweho na Ministiri w’itegekonshinga n’ubutabera Dr Harrison Mwekyembe,  risaba ko buri muturage wese ushaka gushyingirwa agomba kubanza kugira icyangombwa cy’urubyaro (birth certificates)

Magufuli yateye utwatsi itegeko rirebana no gushyingirwa
Magufuli

Dr Mwakyembe yari yashyizeho iri tegeko kuri uyu wa 16Werurwe 2017 maze atangaza ko ryagombaga gutangira kubahirizwa ku itariki ya 1 Gicuransi uyu mwaka ariko perezida Dr John Magufuli yamaganye kure iri tegeko ubwo yari ari mu nyubako ya Chamwino aho yabitangarije  mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe2017.

Nkuko the Citizen yabitangaje Perezida Dr Magufuli yatangaje ko kubanza kugira iki cyemezo mbere yo gushyingirwa bidakwiye kuba itegeko ngo kuko abaturage bo muri iki gihugu cya Tanzania bafite icyi cyangombwa bakibarirwa ku ntoki.

Yatangaje ko  kandi leta ya Tanzania itakwemera ko iri tegeko rishyirwa mu bikorwa ngo kuko ryabangamira uburenganzira bw’abaturage  benshi b’iki gihugu bwo gushyingirwa.

Perezida Maghufuli yakomeje avuga ko  inzira zo kubonamo ibi byangombwa bigena imbyaro bikigoranye cyane, ngo ku buryo abaturage ba Tanzaia kugira ngo babone ibi byangombwa atari  ibintu byoroshye habe na gato, cyane ko ngo abaturage benshi batuye mu duce tw’ibyaro.

Yagize ati:  “abanye Tanzania bagenzi bange batewe ikibazo n’iri tegeko ku bw’ibyo rero mukomeze imihango yo gushyingira ku buryo busanzwe kandi  niba hari ingingo runaka mu itegeko igenako kugira icyangombwa cy’urubyaro byaba itegeko njye nzasaba Ministiri w’itegekonshinga n’ubutabera Harrison Mwakyembe ajye mu nteko ishinga amategeko barihindure”.

Yanditswe na Schadrack Mukeshimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU