Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2017 nibwo impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mahama zagenderewe n’abayobozi batandukanye bakuru b’igihugu ndetse n’abahagarariye imishinga mpuzamahanga ifite aho ihuriye no kurengera impunzi mu rwego rwo gutaha ku mugaragaro inyubako igamije kuzamura iterambere ry’umugore muri iyi nkambi hamwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.Mahama BurundiMuri uyu muhango hatashywe kumugaragaro bimwe mu bikorwa by’iterambere bizafasha abagore b’impunzi mu kwiteza imbere hagamijwe kuzamura imibereho yabo ndetse no kubafasha kwishakamo ibisubizo.

Uhagarariye abandi bagore muri iyi nkambi Jacqueline Murorunkwere akaba yatangaje ko ubuzima bwabo n’ubwo ari impunzi bumeze neza nyuma yaho bishyize hamwe bakibumbira mu ma koperative ubu ubuzima bwabo bumeze neza bafite icyizere cy’iterambere n’ubwo hari zimwe mu nzitizi bagihura nazo nko kuba nta mashanyarazi bafite ahagije.Impunzi Mahama abarundi

Murorunkwere yagize ati: “Uyu ni umunsi wo kuremwamo icyizere mu bibazo abagore bahura nabyo mu buzima bw’ubuhunzi, ndetse ni umwanya mwiza wo kubafasha kubona amahirwe ahari ngo babashe kwigira, bateze imiryango yabo imbere ndetse n’igihugu cyabahaye ubuhungiro hagamije kwishakamo ubushobozi muri bo.”

Uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR mu Rwanda Dr Azam Saber akaba yijeje ko kubufatanye na Leta y’u Rwanda yagiye ibaba hafi iteka bazakomeza gushaka umuti w’ibibazo bikigaragara hano mu nkambi.

Dr Azam Saber yagize ati: “ Mu myaka ibiri ishize aha hantu turi hari ishyamba kurubu hakaba hamaze kuba umujyi kubw’ubufatanye bw’inzego zitandukanye z’iki gihugu cy’u Rwanda…. hamwe n’imiryango mpuzamahanga.”

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’igihugu barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance hamwe na Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza ndetse no gucyura impunzi Mukantabana seraphine hamwe na Guverineri w’intara y’Iburasirazuba madamu Kazire Judith.

Mahama impunzi abarundi
Kuboha uduseke bimwe mu bikorwa abagore b’abanyarwanda bigishije abarundikazi bikaba biri gutanga umusaruro
Impunzi Mahama abarundi
Ibikorwa by’ubugeni ntibabitanzwe, bakoresha inganzo mu gutambutsa agahinda baterwa n’ubuhunzi
Impunzi abarundi Mahama
Abana b’abakobwa barerekana ubushobozi bwabo mu mikino njya rugamba
Impunzi Mahama abarundi
abahawe amamashini barakora umwuga w’ubudozi bagateza imbere umuryango wabo
Impunzi Mahama abarundi
Nubwo bari mu buhunzi, Abahizi ntibabura kwibuka umuco wabo
Impunzi Mahama abarundi
Uhereye i bumoso Dr Azam Saber (HCR Rwanda), Minisitiri Mukantabana (MIDIMAR), Minisitiri Nyirasafari (MIGEPROF), Guverineri Kazire
Impunzi Mahama abarundi
Abagore b’ibikorwa by’indashyikirwa bahawe ishimwe
Mahama impunzi Burundi
Nubwo imvura yari nyinshi Abahizi basusurukije bikomeye abari bitabiriye ibi birori

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU