Umwana w’uruhinja ni umutware ndetse akaba n’umu Malayika uba ugomba gufatwa neza akimara kuvuka kugeza akuze kugirango azakurane ubuzima buzira umuze, ibi ariko hari igihe bizamba mu gihe umwana ukiri muto yangijwe mu buryo abantu benshi batazi ko ari bubi.

Menya impamvu gusoma umwana w’uruhinja atari byizacold sore

Akenshi umwana iyo yavutse, inshuti n’abavandimwe baza gusura umubyeyi bakanareba umwana yibarutse, ari nako bajyenda bamuha utuntu dutandukanye.

Umwana muto akunze gusomwa cyane n’abantu batandukanye bamwishimiye bidasanzwe bitewe nuko hirya no hino gusoma umwana ari umuco wabo, gusa nyamara iki gikorwa ntago ari cyiza ku mwana kuko ashobora kuhavana indwara zitunguranye zishobora gutuma agira inenge nyamara atarayivukanye.

Abasirikare b’umubiri w’umwana uri munsi y’amezi atatu baba batariyubaka neza k’uburyo bashobora kurinda ibyuririzi biturutse ahantu hatandukanye, ibi bigatuma umwana afatwa n’indwara zinyuranye ku buryo bworoshye cyane.

Menya impamvu gusoma umwana w’uruhinja atari byiza

Hari igihe umuntu asoma umwana wawe arwaye nk’uduheri ku munwa cyangwa se afite izindi ndwara z’umubiri, yisize ibintu ku munwa birimo ubumara, ugasanga umwana wawe ahise nawe afatwa byoroshye cyane ndetse bikamuviramo gukurana ubu burwayi cyangwa se agakurana ingaruka ziterwa n’uburwayi bw’izo ndwara, harimo nk’inkovu zidakira n’ibindi binyuranye.

Mu ndwara zifata umwana byoroshye harimo iyitwa Mononucleosis, Kanseri, ibiheri k’uruhu n’izindi nyinshi.

Niba wifuza ko umwana wawe atazahura n’izi ngorane ndetse agakura ari umuziranenge, gerageza umurinde abantu bamusomagura cyane

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU