Miss Teta Sandra yamaze gukatirwa by’agateganyoTeta Sandra wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu mwaka wa 2011 nyuma y’icyumweru ari mu buroko yamaze gukatirwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Uyu mukobwa wabaye icyamamare mu gutegura ibirori bikomeye ndetse akaba yaranakoze kuri TV10 afunzwe azira ibyaha birimo gutanga sheki itazigamiye ndetse n’ubuhemu.

Teta Sandra kuri ubu yamaze gukatirwa by’agateganyo igifungo cy’iminsi 30 ari mu buroko kugirango habanze hakorwe iperereza mbere yo gutangaza umwanzuro wa nyuma kuri uru rubanza.

Sandra iyi n’inshuro ya gatatu afunzwe azira gutanga sheki zitizigamiye, mu mwaka wa 2015 yafunzwe ubugira kabiri azira iki cyaha, none no muri 2017 nabwo yatawe muri yombi azira sheki itizigamiye byiyongeraho n’icyaha cy’ubuhemu.

Miss Teta Sandra yamaze gukatirwa by’agateganyo

Aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa, Teta azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2-5 ndetse n’ihazabu y’amafaranga nkuko ingingo z’Itegeko Ngenga zibivuga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU