Umuraperi wo mu gihugu cya Uganda Navio yageze mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo cyo kwamamaza ikinyobwa hano mu mujyi wa Kigali kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe ku nyubako y’ubucuruzi izwi nka CHIC mu mujyi wa Kigali.

Navio akaba yaherukaga i Kigali mu gitaramo cy’amateka cy’umuhanzi Wizkid, kurubu Navio akaba akunzwe cyane mu ndirimbo nka Njogereza ikomeje guca ibintu mu tubyiniro hirya no hino mu karere.

Iki gitaramo cya Navio kikaba giteganyijwe kubera ku gasongero k’inzu y’ubucuruzi ya CHIC iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati aho kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10,000frw ku muntu umwe.

Navio akaba yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku isaha ya saa Sita z’amanywa aho yakiriwe n’abari gutegura iki gitaramo mbere yo ku mujyana kuri hoteli abaye acumbitsemo mu gihe azaba ari mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU