Ikipe ya Chelsea yaraye yitwaye neza imbere y’ikipe ya Manchester United, mu mikino ya FA Cup, maze isezerera Man U ibona itike yo kujya muri ½ isangayo Tottenham.
Uyu wari umukino utoroshye haba ku ruhande rwa Chelsea ndetse no ku ruhande rwa Manchester United, ukaba wabereye ku kibuga cya Stamford Bridge, witabirwa n’abafana bangana n’ibihumbi 40, 801.
Mu gice cya mbere cy’uyu mukino amakipe yombi wabonaga asatirana gusa hakabura nimwe ibasha kwegera izamu ry’iyindi kugirango itsinde ibitego, ari nako amakarita y’umuhondo yavuzaga ubuhuha, bikaza no kubyara ikarita itukura yahawe Ander Herrera ku munota wa 35, igice cya mbere kirinda kirangira nta mpinduka zidasanzwe zibaye mu mukino banganya ubusa k’ubusa.
Bakiva mu karuhuko, ku munota wa 6 w’igice cya kabiri ukaba uwa 51 numwe w’umukino, N’Golo Kante ku mupira yari ahawe na Willian yahise awerekeza mu rushundura maze ikipe ya Chelsea iba ibonye igitego cya mbere, kiba igitego cya Kabiri N’Golo Kante atsinze mu ikipe ya Chelsea, gusa igitangaje ni uko ibi bitego bibiri amaze kubona byose yabitsinze ikipe ya Manchester United.
Umukino warinze urangira ntampinduka zidasanzwe zirabaho, Chelsea ibasha gukatisha itike ityo, Man U itaha amara masa.