Ntakirutimana Dany uzwi ku izina rya Dany Nanone ni umwe mu baraperi bakomeye cyane hano mu Rwanda no hanze yarwo, akaba aherutse no gutorwa mu bahanzi 10 bazahata mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7.

Umuraperi Danny Nanone

Uyu muraperi ari mu bahanzi nyarwanda bakoresha ururimi nyarwanda mu bihangano bye ndetse akaba agira inama abahanzi bagenzi be kureka gukomeza kugoreka ururimi rw’ikinyarwanda.

Ubwo yaganiraga na Touchrwanda yagiriye inama abahanzi nyarwanda zo gukoresha ururimi rwacu rw’ikinyarwanda mu bihangano byabo ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “abahanzi nyarwanda bagoreka ururimi rwacu cyangwa se bagakoresha indimi z’ahandi ndabagira inama zo kubireka kuko ntago ndumva nka Jay Z yaririmbye ikinyarwanda, bityo natwe abahanzi dukoresheje ururimi rwacu byarushaho kuba byiza ndetse tukamenyekana cyane”

Yakomoje no ku irushanwa rya PGGSS7 aho yatubwiye ko yiteguye gukora byinshi atakoze umwaka ushize, ateguza abafana be ko iki gikombe agomba kucyegukana kuko agikwiriye.

Danny Nanone yiteguye kwegukana irushanwa rya PGGSS7
Danny Nanone yiteguye kwegukana irushanwa rya PGGSS7

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU