Umugore umwe mu gihugu cya Nikaraguwa yishwe bamutwitse mu cyumweru gishize, nyuma yo kumuboha bakamushyira mu muriro ari muzima barwanya imyuka mibi.

Nikra yabuze icyo asobanurira abana be kubera umugore Yatwitswe
Reynaldo Perlata Rodriguez yabuze icyo asobanurira abana be kubera umugore Yatwitswe

 Bamwe mu bagize umuryango w’uyu mugore Vilma Trujillo w’inzirakarengane, batangarije abanyamakuru ko yatewe n’abantu bane bayobowe n’uwiyitaga ko ari umuvugabutumwa.

Madamu Trujillo w’imyaka 25 y’amavuko yaje kubonwa na bagenzi be amasaha yarenze, ubutabazi ntibwagira icyo bitanga aza kugwa ku bitaro nyuma y’ibikomere yari afite byinshi.

Nyuma yo gufatwa na polisi, uyu muvugabutumwa Juan Rocha magingo aya akaba ahakanira kure aya mahano yakoze, avuga ko ari imyuka mibi yamufashe ikamushyira mu muriro.

AP itangaza ko umugabo wa nyakwigendera, Reynaldo Perlata Rodriguez icyumweru gishije umugore we yajyanywe mu rusengero abizera basengera muri urwo rusengero bakaba barakekaga ko afite imyuka mibi(amadayimoni) nyuma y’uko batewe nayo bikaze.

Mu magambo yuje agahinda umugabo we akaba atangaza ko badashobora kubabarira ziriya nkozi z’ibibi zishe umufasha we.

Yagize ati”Ntidushobora kubabarira kiriya cyaha bakoze bakica umudamu wanjye w’abana babiri, ubu ndababwira iki?”

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kikaba cyaramaganiwe kure na Pablo Cuevas umuvugizi ushinzwe kurengera ubuzima bw’abantu muri Nikaraguwa.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU