Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Nigeria, Kaduna hafashwe imifuka itanu yuzuye amadorali akabakaba 150 000.  

amadorali akabakaba 150 000
amadorali akabakaba 150 000

 Abayobozi batangaza ko aka kayabo k’amadorali kari mu mizigo y’abagenzi binjiraga ku kibuga bitegura gufata rutema ikirere.

Umuvugizi w’akanama gashinzwe kubungabunga iyangizwa ry’amafaranga muri Nigeriya, Willson Uwujaren yatangaje ko iyi mifuka yaririmo amabandari 200 y’inote nshyashya atari yagafunguwe kuva akiva mu ruganda.

Aya madorali BBC ivuga  ko yabonywe ubwo bari mu gikorwa cyo gusaka.

Uwujaren yakomeje avuga iperereza rikomeje bashakisha uwari ufite iyo mifuka.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU