Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborerere mu Rwanda RGB, kigiye gutangiza gahundanshya  yiswe NK’UWIKORERA igamije guha abaturage serivise zinoze kandi ku gihe.

Prof. Shyaka Anastase
Prof. Shyaka Anastase

Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda Prof. Shyaka Anastase yagarutse ku mugambi iyi gahunda NK’UWIKORERA igamije. Prof Shyaka Anastase avuga ko iterambere ry’igihugu rishingiye mu gutanga serivise zinoze kandi vuba.

Yagize ati:”Ubukungu bw’igihugu cyane cyane buturuka kuri serivise ubu ngira ngo bigeze kuri 48% umutungo wacu n’ubukungu bwacu byabaye 48%, cyera byahoze ari ubuhinzi  ariko ubu ngubu serivise zateye intambwe cyane ni ukuvuga ngo niho umutima w’ubukungu bwacu uri ikindi, bivuze ni uko niba bifite uruhare runini mu iterambere ryacu ni ukuvuga ngo tubikoze neza  kurushaho tugatanga serivise nziza kurushaho, twakihuta mu iterambere kurushaho ibyo rero nibyo bita mu Kinyarwanda ngo “Imitangirwe ya serivise niho dujisha igisabo”.

Iyi gahunda yiswe NK’UWIKORERA RGB ivuga ko ije gushimangira uburyo bwo gutanga serivise, umuntu akayitanga nk’aho ari kuyiha.

Prof. Shyaka ati:”NK’UWIKORERA icyo ivuze nuko nidukorera umuturage utugana nkuko natwe twifuza  uko badukorera  aritwe tugiye mu mwanya we, umuntu aje akureba ukajya mu mwanya we mukagurana akajya aho wicaye nawe ukajya aho ahagaze aje akureba, ngira ngo ubyishyizemo uti reka mbikore nk’aho arinjye wikorera  hari icyo byazana”.

Muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri izarangira mu mwaka wa 2018, umuhigo ni uko umuturage azajya yishimira serivise ahabwa ku gipimo cya 85%, uyu munsi wa none RGB ivuga ko igipimo cyo kwishimira serivise abaturage bahabwa giheze ku 72.9%.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU