Umuhanzikazi Nounou CollacheNounou Collache ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakiri gutangira muzika gusa bafite intumbero yo kwamamara ibikorwa byabo bikajyera I Bwotamasimbi.

NouNou yatangiye muzika mu mpera z’umwaka wa 2016, akaba amaze gukora indirimbo ebyiri arizo Uwondiwe na Touch ma body.

 

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Touchrwanda yatubwiye byinshi kuri muzika ye ndetse anatubwira imishinga ateganya gukora mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Ubusanzwe ndirimba indirimbo z’urukundo gusa n’izisanzwe ndaziririmba biterwa nuko ndi kwiyumva, ndimo gukora uko nshoboye kugirango nkusanye ubutunzi nzakore amashusho agaragara neza, muzika nyarwanda muri rusange iri kugenda igera ku rwego rushimishije ndetse abahanzi twahawe agaciro, duhabwa n’ijambo.”

Umuhanzikazi Nounou Collache

Muri muzika nyarwanda usanga hajyenda habamo imbogamizi zinyuranye harimo nk’abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge kandi sibyiza, njye mbyamaganira kure kuko ejo n’ejobundi ubikoresha bimutwara nk’umusazi ugasanga n’ibihangano bye ntagaciro bigihabwa.

Yakomeje atubwira ko mu minsi iri imbere ateganyiriza ibikorwa byinshi abakunzi be, k’uburyo abavuga ko mu Rwanda nta muzika ifatika ihari bazasanga bibeshya cyane, umuhanzikazi mfatiraho ikitegererezo ni  Odda Paccy kuko n’umukobwa nkunda nubaha ndetse wigeze guca mu bihe bikomeye.

Umuhanzikazi Nounou Collache

Yasoje ashimira abakunzi be kuba bakomeje kumugaragariza urukundo, akaba yiteguye nawe kubashimisha kuko badahari nawe ntacyo yakora.

Kanda hano wumve Touch my Body ya Nounou Collache

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU