Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, umuhanzikazi Paccy afatanyije n’umushyushyarugamba Tino n’umuhanzi Eesam ukomeje gukundwa n’imbaga y’abantu bataramiye abakunzi babo I Remera ahazwi nka Fuschia banabamurikira ibikorwa bishya bafite.

Abafana benshi ntago bari biteze ko ikirori kiri bwitabirwe n’abahanzi bakunda maze bose batungurwa no kubona imbonankubone abo bahanzi babaririmbira indirimbo zinyuranye.

MC Tino niwe wabanje ku rubyiniriro maze abinyujije mu ndirimbo ze yakoze adafatanyije n’itsinda rye rya TBB, yasusurukije abafana ndetse akajya anababyinisha, ari nako abategurira kuza kwakira Eesam na Oda Paccy.

Oda Paccy, MC Tino na Eesam batunguye abafana babo barabashimisha

Umuhanzi Eesam uri gukorera mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment yasusurukije abafana mu buryo budasanzwe abinyujije mu ndirimbo ze nka Make me superstar, Unyibagiza Abandi n’izindi zinyuranye maze bamwe batangira kumuha ishimwe ry’amafaranga.

Oda Paccy, MC Tino na Eesam batunguye abafana babo barabashimisha

Oda Paccy, MC Tino na Eesam batunguye abafana babo barabashimisha
Eesam nyuma yo kuva kuririmba yahise yisunga Producer Evydecks umukorera indirimbo ze hafi ya zose

Oda Paccy niwe wakurikiye ku rubyiniriro yinjirira mu ndirimbo ze nka umusirimu, Ayiwe maze abamurikira indirimbo nshya afite yakoreye muri Wassafi yitwa No Body.

Oda Paccy, MC Tino na Eesam batunguye abafana babo barabashimisha

Oda Paccy, MC Tino na Eesam batunguye abafana babo barabashimisha

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU