Pepiniere FC ihagamye APR FC, Mukura yitwara nezaKuri iki cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017, shampiyona ya Azam Rwanda Premier League yari igeze ku munsi wayo wa 21, amakipe atandukanye akaba acyuye insinzi andi ataha amara masa.

 

Umukino wari utegerejwe cyane ni uwahuje ikipe ya APR FC n’ikipe ya Pepiniere FC, uyu mukino ukaba wabereye kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo APR FC ariyo yakiriye.

Muri iyi minsi, abakunzi ba APR FC bari kwibaza ikintu kidasanzwe cyabaye muri iyi kipe bitewe nuko idaheruka kubona insinzi, kuri iki cyumweru benshi bari bizeye ko kuva ariyo yakiriye iri bubashe gutahana amanota atatu gusa birangiye inganyije na Pepiniere igitego kimwe kuri kimwe(1-1).

Igice cya mbere amakipe yananiranywe, akajya abona amahirwe atandukanye gusa ntibabone uko bayabyaza ibitego, gusa ku munota wa 45 w’umukino, Nduwimana Micheal wa Pepiniere yahise iyibonera igitego cya mbere, ibyishimo biba byose ku bakeba ba APR FC.

Mu gice cya kabiri APR FC yakoze uko ishoboye gusa biranga biba ibyubusa, ku munota wa 31 numwe  w’igice cya kabiri, ukaba uwa 78 w’umukino Sekamana Maxime yaboneye igitego cyo kwishyura APR FC bahita banganya 1-1.

Mu minota ya Nyuma, amakipe yombi yakomeje kugerageza gushaka igitego gusa biranga birananirana, ndetse umukino urinda urangira amakipe yombi akinganya igitego kimwe kuri kimwe.

INDI MIKINO YABAYE:

Mukura 3 – 2 Espoir(Huye)

SC Kiyovu 0 – 1 Kirehe Fc (Stade Mumena)

Sunrise Fc 1 – 0 Etincelles Fc (Stade Nyagatare)

Amagaju 1 – 0 Marines Fc (Nyamagabe)

Kugeza ubu Rayon Sport iracyayoboye urutonde rwa shampiyona.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU