Uwahoze ari perezida wa Koreya y’Epfo, Park Geun-hye nyuma yo kweguzwa ku butegetsi ashinjwa kurya ruswa no kwikubira umutungo w’igihugu, yatangiye gusabirwa gutabwa muri yombi.

Park Geun-hye ari mu mazi abira
Park Geun-hye ari mu mazi abira

Abagenzacyaha muri Koreya y’Epfo batangaje ko barasaba icyemezo cyo guta muri yombi Park Geun-hye, ku kibazo akurikiranyweho cyo kurya ruswa.

Park yegujwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga rwemeje ko rutamushyigikiye, icyemezo cyaje gutera imyigaragambo hagati y’abamushyigikiye n’abatavuga rumwe na we ariko, Park akaba ahakana ibirego byose avugwaho kuba yarafatanyaga kurya amafaranga ya kompanyi zikomeye muri Koreya y’Epfo hamwe n’inshuti ye ya hafi Coi Soon.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU