Indege yari itwaye abagenzi 141 mu gihugu cya Peru, yafashwe n’inkongi nyuma yo kugwa ku kibuga cy’indege cya Jauja gihereye mu misozi ya Andes.

indege yafashwe n'inkongi y'umuriro
indege yafashwe n’inkongi y’umuriro

BBC ivuga ko kompanyi y’iyi ndege ya Peruvian Airlines yatangaje ko, abantu bose bari bari muri iy’indege nta wagize ikibazo bose barokotse ntawakomeretse.

Iyi ndege yaje guta inzira indege zikoresha zihagarara, ijya hanze yayo ariko by’amahirwe abatabazi babasha kuzimya umuriro nta kibazo kivutse.

Ubu hakaba hatangijwe iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU