Umuhanzikazi Pia Mia ukomoka mu gihugu cya Guam ari mu bakobwa bamamaye bakiri abana ndetse akaba afite impano n’uburanga bivugisha benshi.
Uyu muhanzikazi benshi bamumenye mu ndirimbo Do it Again afatanyije na Chris Brown na Tyga, ahita yamamara atangira gukora indirimbo ze ari wenyine abantu bamumenyera aho.
Pia Mia yafotowe ari ku kiyaga cya Waimanalo cyo muri Oahu ho mu gihugu cya Hawaii ari mu kiruhuko n’umuryango, amafoto ye yose yagaragaye yambaye Bikini maze ayo mafoto avugisha benshi.
Ubusanzwe Pia Mia ukunze kwihishira no kuterekana ubwambure bwe, kandi uzwiho kutagaragara mu itangazamakuru cyane, gusa aya mafoto ye yatunguye benshi bibaza icyamuteye kwishyira ku karubanda.