Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi ku izina rya Queen Cha ni umwe mu bahanzi bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 7, rikaba rizatangira guhera tariki 20 Gicurasi rirangire tariki ya 04 Kamena 2017.

Queen Cha Rwanda

Queen Cha yabonye amahirwe yo kujya mu irushanwa rya Guma Guma nyuma yuko itsinda ry’abahanzikazi babiri aribo Charly&Nina bakuye akarenge muri iri rushanwa, Queen Cha ahita abona amahirwe yo kujya mu irushanwa.

Charly&Nina ntibakitabiriye irushanwa rya PGGSS7, dore umuhanzi aya mahirwe asekeye
Charly&Nina bikuye mu irushanwa, Queen Cha ahita abona amahirwe yo kurijyamo

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye uko yakiriye kujya mu irushanwa rya Guma Guma ndetse atubwira nibyo abakunzi be bagomba kumwitegaho.

Yagize ati “Nkimenya ko ngiye kwerekeza mu marushanwa ya Guma Guma, narishimye cyane gusa byampaye imbaraga muri muzika yanjye ndetse abakunzi banjye niteguye kubashimisha by’intangarugero, nabo nkaba mbasaba kuzanshyigikira”

Tubibutse ko uretse kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, Queen Cha afatanyije na mubyara we Safi Madiba wo muri Urban Boyz bashyize hanze indirimbo nshya yabo yitwa Baby Love ikaba iri kujyenda ibica bigacika hirya no hino.

Queen Cha afatanyije na mubyara we Safi Madiba baherutse gukorana indirimbo yitwa Baby Love
Queen Cha afatanyije na mubyara we Safi Madiba baherutse gukorana indirimbo yitwa Baby Love

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU