Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku mikoreshereze y’ikinyarwanda muri iki gihe, inteko y’ururimi n’umuco yagaragaje akamaro gakomeye ururimi rw’igiswahili aho yavuze ko igiswahili ari imari ishyushye ku banyarwanda.

Prof. Niyomugabo Siprien intebe y’inteko y’ururimi n’umuco
Prof. Niyomugabo Siprien intebe y’inteko y’ururimi n’umuco

Prof. Niyomugabo Siprien intebe y’inteko y’ururimi n’umuco avuga ko igiswahili kizafasha abanyarwanda mu kwinjira mu karere,  ndetse no kubona imirimo ahantu hatandukanye.

Yagize ati:”Igiswayire kidufasha kwinjiramo (mu karere) kugira ngo tubone imirimo, tujye gushakayo ubukungu, Igiswayire tukibona nk’imari, imari ishyushye aho urubyiruko rwacu ruri kwiga imyuga za TVT ruzajya gukora imirimo muri Tanzaniya muri Kenya za Uganda muri Sudani y’Epfo, Burundi n’ahandi  za Zambiya … Murumva rero ko ari ururimi rudufasha kwinjira gusabana  n’afurika yo hagati n’Afurika y’Uburasirazuba kandi tukajya gushaka ibintu ku isoko ry’umurimo”.

Intebe y’inteko y’ururimi n’umuco yakomeje avuga ko Igiswahiri kizabafasha gusabana n’igice kinini cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo bagasangizwa ku bijyanye n’ubugeni n’ikoranabuhanga n’amafaranga akinjira.

Yagize ati”…Ariko repubulika iharanira demukarasi ya kongo murebe kiriya gice kinini kuva za  Kisangani ukamanuka  ukagera za Kivu abakoresha igiswahili ni amamiliyoni y’abantu, tugomba na bo gusabana tukajya guhahirayo tukabashyira ubuhanga dufite mu by’ubugeni  mu by’ikoranabuhanga  mu by’imyunga. Ngiyi ingingo ituma igiswahili tugiha agaciro gakomeye”.

abagize inteko y'ururimi n'umuco mu kiganiro nyunguranabitekerezo
Abagize inteko y’ururimi n’umuco mu kiganiro nyunguranabitekerezo

Uyu munsi wa none mu Rwanda bifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, aho insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti”Kwiga no gukoresha ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe’.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com     

Andika igitekerezo cyawe hano...