Abaturage bagana ibitaro bya Rutongo biherereye mu murenge wa Ngoma bahangayikishijwe n’uko ibitaro byabobitangiye kwangirika nyuma y’umwaka umwe byubatswe.

Ibitaro bya Rutongo bicyubakwa
Ibitaro bya Rutongo bicyubakwa

Abagana ibi bitaro bavuga ko bibateye impungenge cyane kuko bishobora kuba byabagwira bitaretse n’abari kugenda impande yabyo.

Ibi bitaro hari ngo hantu hasadutse ariyo mpamvu bituma bagira ubwoba ko bishobora kuba byabagwira, igihe imvura iguye ari nyinshi yaba abarwayi n’abandi bantu muri rusange.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro biganira n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru bwavuze ko bagitangira gukorera muri ibi bitaro byatangiye kuva, bakaba bafite impungenge zo kuba ibikoresho bishobora kuba byakwangirika kandi bikaba bituma ubu badatanga serivisi neza.

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’icungamutungo  Karagwa Fabien   akaba kandi umuyobozi w’agatenganyo   avuga ko bibangamiye imitangire ya serivisi kandi haje abenjenyeri babasaba kwimura abarwayi bakareba  aho baba babashyize mu kwirinda ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Mu bice byatangiye kwangirika harimo ibice by’imireko yangiritse n’ibisenge bikaba biva amazi agatemba mu gisenge, bishobora guteza impanuka kubera umuriro urimo.

Karangwa agira ati “Haje itsinda ry’abenjeniyeri (engineers) na bo bagaragaza ko ikibazo gihari kandi itsinda ryazanye na rwiyemezamihigo wubatse ibi bitaro ariko yanga gusinya amasezerano.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo kayiranga Emmaneul akaba atangaza ko hari gusuzumwa uburyo iki kibazo cyakemurwa nubwo nta mwanzuro agaragaza.

Ibi bitaro biri bu nshingano z’akarere ka Rulindo bikaba byakira abarurage baturutse mu duce dutandukanye barenga 60 buri munsi.

Iki kibazo ngo kikaba cyarashyikiririjwe Minisiteri y’Ubuzima ngo gikemuke ku buryo burambye.

 Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU