Mu karere Rusizi mu murenge wa Gashonga kuri sitasiyo ya polisi ya Bugarama, hafungiye umugabo witwa Ramazani Issa akekwaho gutanga ruswa y’amadorali icumi ku ikosa ry’umuvuduko ukabije yari afatiwemo.

yafashwe atanga ruswa mu madorali
Yafashwe atanga ruswa mu madorali

Muri iyi ntara y’Uburengerazuba kandi hafatiwe umugabo witwa Nzayituriki Emmanuel wafatiwe mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu, akaba yaratanze amafaranga 4000 nyuma yo gufatwa atambaye umukandara wo mu modoka ndetse afite n’ipine ishaje, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mudende.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP)  Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bafashwe mu rwego rwo gushimangira ubukangurambaga buhora butangwa na Polisi y’u Rwanda ku bubi bwa ruswa n’ingaruka zayo ku wayifatiwemo no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati:”Ingaruka za ruswa zigera ku muryango mugari w’abantu akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda kandi akagira uruhare mu gufatanya na   Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe mu kuyikumira  no kugirango hakurikiranwe  abayifatiwemo ndetse n’abategura gukora icyo cyaha.”

CIP Kanamugire yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko  itanga serivisi ku buntu,  irwanya ndetse igakumira bene ibyo bikorwa bibi bya ruswa n’ibindi.”

CIP Kanamugire yavuze ko aba bapolisi bakoze kinyamwuga kandi yongeraho ko uwo ariwe wese uzasaba, uzatanga n’uzakira ruswa azafatwa nta kabuza.

Aba bagabo icyaha nikibahama, bazahanwa n’ ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU