Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda kiravuga ko abanyarwanda bagomba gufata serivise nziza nk’igice cy’umubiri cy’ibihaha, ngo kuko ibihaha bidakoze n’ibindi bice by’umubiri birononekara.

Prof. Shyaka Anastase

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro guhunda yiswe Nk’uwikorera, igamije gushyira imbaraga mu mitangire ya serivise ariko cyane cyane ishingiye ku baturage, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda RGB kivuga ko abashinzwe gutanga servise bakagombye gufata serivise nk’inyama y’igihaha. Prof Shyaka Anastase umuyobozi mukuru wa RGB mu Rwanda avuga ko inyama y’igihaha iyo yangiritse ingingo zindi zibigenderamo.

Yagize ati:”Serivise nziza ku muturage nyakubahwa Minisitiri w’Intebe iyo usuzumye usanga umuntu yazifata nk’ibihaha by’umubiri, ibihaha nibyo bituma tubasha guhumeka neza,burya iyo uhumeka uba ufite ubuzima iyo ibihaha byangiritse rero imihumekere irononekara, ubwo ni ubuzima burahungabana, serivise nziza rero ni ibihaha by’igihugu ni umutima w’iterambere, turasaba abanyarwanda abatanga serivise ndetse n’abazihabwa kuko n’abazihabwa bafite uruhare rukomeye bagomba kugira, kugira ngo serivise bahabwa zinoge ariko no kugira ngo na bo babe abanyarwanda beza babereyeho izo serivise nyine zikwiye cyangwa zihuye n’ibiba bisabwa”.

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastate

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wafunguriye ku mugaragaro gahunda yiswe Nk’uwikorera mu karere ka Karongi ku rwego rw’igihugu, yasabye abikorera gushyira imbaraga z’umurengera mu gutanga serivise nziza, ngo kuko nubwo bikurura abakiriya ariko bibazanira inyungu.

Yagize ati:”Guverinoma irashishikariza abikorera kurushaho kumva neza inyungu nyinshi zikomoka ku gutanga serivise nziza, bibongerera abakiliya bakaba benshi cyane kurushaho iyo wabahaye serivise nziza abakiriya barishima bakaguma aho wabakiriye iyo barahaguma bakagura, iyo bagura uba wunguka abikorera rero ni mwe mugomba kurusha abandi bose mu gutanga serivise nziza kuko uhita unakuramo amafaranga menshi mu bucuruzi bwabo, mu nganda zabo,gutanga serivise zibazanira inyungu zihita zigaragaza”.

Muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri izarangira umwaka utaha wa 2018 umuhigo nuko 85% by’abaturage bazaba bishimira serivise bahabwa, uyu munsi wa none iki gipimo RGB ivuga ko kimaze kugera kuri 72.9%.

Nibyo abanyarwanda barashishikarizwa gutanga serivise nziza ariko mwo imbere hihishemo n’ubukungu.

kugeza ubu urwego rw’ubukungu mu mitangire ya serivise rwarazamutse aho amafaranga yinjira avuye muri serivise ageze kuri 48% mu mafaranga igihugu kinjija ndetse agenda yiyongera.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU