Ikipe ya Shanghai Shenhua iherutse kwandikisha amateka ku isi mu Ukuboza umwaka ushize yo gutanga agatubutse mu guhemba Carlos Tevez angana na amapawundi 615,000 buri cyumweru yahuye n’uruva gusenya sitade yakiriragaho imikino irashya.

Iyi nkongi y’umuriro ikaba yaratangiye kuri uyu wa 28 Werurwe 2017 ahagana saa 8:30 za mu gitondo ifata igihande kimwe cya sitade.

Nkuko ababibonye babitangaza imyotsi y’irabura niyo batangiye kubona izamuka muri sitade ndetse nyuma yaho gato ikurikirwa n’umuriro wagiye wiyongera buhoro buhoro, Inzego zishinzwe ubutabazi zikaba zihutiye kuzimya bitarafata igice kinini.

Gusa ku bw’amahirwe ntawabashije kugirwaho ingaruka n’uyu muriro ngo abe yahatakariza ubuzima cyangwa se akomereke mu gihe hari abari mu bikorwa by’isuku ndetse no gukora imirimo itandukanye kuri iyi sitade.

Uku kwangirika kw’iyi sitade nkuko Daily mail ibitangaza bigiye gutuma ikipe ya Shanghai isanzwe ikinamo uyu mukinnyi Tevez ishaka ahandi ikomereza imikino yayo ya shampiyona mu gihe imirimo yo kuyisana izaba irimbanije.

Firefighters worked to successfully contain the blaze and fortunately nobody is believed to have been injured 
Inkongi y’umuriro yari igiye gushegesha iyi sitade
Image result for shanghai carlos tevez
Ubwo ikipe ya Shanghai yasinyishaga rutahizamu wa Argentina Carlos Tevez

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU