Umuraperi w’icyamamare ku isi Snoop Dogg yasohoye amashusho y’indirimbo  yibasira bikomeye Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump, ndetse yerekana n’uburyo nawe ubwe azamwirasira.

Snoop Dogg

Uyu muhanzi utajya utana bya hafi n’ikiyobyabwenge cy’urumogi abinyujije mu mashusho ya ‘Lavender’ indirimbo yasubiyemo ivuga ku buzima bw’umu polisi utajya wihanganira inkozi zose z’ibibi.

Snoop Dogg imwe mu mvano yo kwandika iyi ndirimbo ni ihohoterwa umu polisi yakoreye umwirabura maze akamurasira mu muhanda hagati byakuruye n’umwuka mubi muri rubanda maze nyuma yaho aba polisi nabo baza kwicwa n’abantu bataramenyekana, ibintu nabyo agaruka muri iyi ndirimbo.

Uyu mukinnyi uzaba uri gukina ku izina rya Ronald Klump bifitanye isano ya bugufi n’izina rya Donald Trump Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’ishusho y’umukinnyi uzakinamo ikaba ifitanye isano n’isura ya Trump.

Muri aya mashusho hagaragaramo aho Snoop Dogg amwirasira isasu mu mutwe.

Video yashyize hanze kuri iki Cyumweru cyo ku itariki ya 12 Werurwe uyu mu rappeur yagarutse kandi ku kuntu Klump yakoresheje ikiganiro n’itangazamakuru ngo akavuga ukuntu agiye kwirukana imbwa zose. Ibi abazi ibya politike y’Amerika bakaba barabigereranyije ni itegeko rya Trump ryo gukumira abimukira bagana mu gihugu cye.

Snoop Dogg Ronald Klump

“Iri kumira uyu mwanda uri kuzana (Klump) ngo agerageze kwiyegurira ubutegetsi; ngo polisi ni yitegure gukuraho uyu mwanda(abirabura). Abantu bakatiwe gufungwa kuva ku myaka 20-30 uwo mwanda ntago ari abirabura bayishakamo amafaranga.” aya ni amwe mu magambo Snoop Dogg agarukaho muri iyi ndirimbo ‘Lavender’

Ubwo uyu mu raperi yashyiraga hanze iyi ndirimbo akaba yaraganirije Billibord agira ati: “Nifuje gukora indirimbo itagamije guteza impagarara ahubwo yiganjemo  ukuri, ukuri  ku ijwi ry’abantu batagira kivugira.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU