1.Umugabo yatashye yaborewe, ageze iwe arakomanga ku rugi ngo bakingure, umugore aramwihorera. Yarakomeje ahonda urugi, umugore arambiwe aramubwira ati: Subira iyo wasindiye urareyo singukingurira.Umugabo ati: Niwanga gukingura ndiyahura muli Piscine.Umugore nawe ati: Wakwiyahuye tukagukira se wa musinzi we!Umugabo ubwo yahise afata igitafari kinini cyarihafi aho, agikubita muri piscine yihanukiriye ahita yihisha inyuma y’inzu. Umugore acyumva ngo dumburiiii!yaturumbutse mu gitanda yiruka ajya kureba maze umugabo ahita yinjira mu nzu nawe urugi ararudadira.Umugore yatangiye kudondagura ku rugi; abwira umugabo ngo nadafungura aravuza induru.Umugabo ati yivuzecyane ahubwo n’abaturanyi bahurure, maze ubasobanurire aho uvuye aya masaha wambaye ikariso gusa!!!!

2.Ikiganiro hagati ya Joriji na mwarimu we

Joriji: “Ariko mwari…ko muhimbira mu kutubaza,byatunanira tugakubitwa mwebwe uwababaza bikabananira byagenda bite?”

Mwarimu: “Jori…ngaho mbaza icyo ushaka nikinanira nanjye nkubitwe!”

Joriji: “Jye ndakubaza ibibazo bine kandi byoroshye, nunsubizamo na kimwe jyewe ndakureka.

Mwarimu: Sawa,ngaho tangira.

JORIJI:Icya 1, Uwakubwira gushyira inzovu muri frigo wabigenza ute?

MWARIMU:”Ibyo rwose ntibishoboka!

JORIJI:”Kiragutsinze, Wafungura frigo, maze inzovu ukayisunikiramo!

Icya 2:None se,uwakubwira gushyira urukwavu muri frigo bwo wabigenza ute?

MWARIMU:Wafungura nyine frigo ukarusunikiramo!

JORIJI:Nacyo wakishe!Wabanza gukuramo inzovu.

ICYA 3: Niko mwari…nk’intare umwami w’ishyamba yakoresheje ubukwe igatumira inyamaswa zose ni iyihe itahakandagira?

MWARIMU: hmm?Ubwo se urumva wayibwirwa n’iki_?

JORIJI:Nacyo kirakunaniye koko?Ni urukwavu kuko rwaba ruri muri frigo!

Joriji: Icya 4 ari nacyo cya nyuma, Hari umugezi utari muremure cyane ariko nta muntu ujya uwambuka kubera ingona zibamo. Habaye impamvu ikomeye ituma ugomba kwambuka,wabigira ute?

MWARIMU:Ubwo se si ugushaka ibiti ugatinda iteme ukambuka?

JORIJI:Haha!Negatif! Wakandagiramo ukiyambukira kuko ingona zose zaba ziri mu bukwe bw’intare!*

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU