Abantu 110 batangazwa kuba bahitanywe n’inzara itewe n’amapfa ubu ahangayikishije miliyoni z’abatuye igihugu cya Somaliya (Somalia) mu gihugu hose kuri uyu wa Gatandatu.

Somalia: Inzara iteye ubwoba yahitanye abantu 110
Abana bibasiwe n’imirire mibi

Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri wa Somaliya nibwo yatangaje urupfu rw’abantu 110 bapfiriye umunsi umwe kandi igitangaje bakaba bakomoka no mu gace kamwe. Ipfa ry’aba bantu rikaba rikomeje guterwa n’ibura ry’ibiribwa, ikibazo gihangayikishije umubare munini w’abatuye Somaliya.

Minisitiri w’intebe, Hassan Ali Khaire mu nama na komite ishinzwe kurwanya amapfa yatangaje ko bantu 110 bapfuye kubera inzara itewe n’amapfa bakomoka mu gace ka Bay mu burengerazuba bwa Somaliya.

Umuryango w’abibumbye (UN) utangaza ko abantu miliyoni 5 z’abatuye mu ihembe rya Afurika bakeneye ubufasha.

Somaliya ni kimbwe mu bihugu byibasiwe n’amapfa mu kwezi gushize cyagaragajwe n’umuryango w’abibumye (UN) hamwe n’agace k’amajyaruguru ya Nigeriya (Nigeria), Sudani y’Amajyepfo na Yemeni (Yemen) bikeneye akayabo kangana na biliyoni 4.4 z’amadorali.

Imbaga y’abantu batari bake Bbc itangaza ko  bagerageza guhungura iyi nzara iteye inkeke berekeza mu murwa mukuru Mogadishu gushaka ibyo kurya.

Amapfa n’ikibazo kiri ku mwanya wa mbere mu gihangayikishije Perezida umaze iminsi atowe, Mohamed Abdullahi Mohamed kugeza magingo aya abana 363 000 bakaba bafite ikibazo cyimirire mibi.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU