Guverinoma ya Somaliya yatanze icyunamo cy’iminsi itatu mu rwego rwo kuzirikana abantu bagwiriwe n’ikimoteri cy’ibishingwe cyari mu murwa mukuru w’iki gihugu Addis Ababa.

Somaliya mu cyunamo cy’iminsi itatu
Somaliya mu cyunamo cy’iminsi itatu

Kugeza ubu abantu 72 nibo bamaze kubarurwa ko bahitanywe  n’iki kimoterim, ariko igikorwa cyo kubakuramo cyiracyakomeje.

Guverinoma itangaza ko imibare y’abapfuye ishobora no kwiyongera kubera ko hari benshi bakibura.

BBC yatangaje ko abaturage bavuze ko icyateye iki kimoteri kuriduka, ari biyogaze iri kubakwa ariko guverinoma yo irabihakana ivuga ko yabwiye  abaturage kubimura bakabyanga .

Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje aho bikorwa amanywa n’ijoro ngo barebe ko hari abo barokora.

Abaturage benshi bakaba baba bahagaze iruhande rw’ikimoteri bitwaje amafoto y’ababo babuze n’agahinda kenshi .Minisitiri w’intebe muri iki gihugu akaba yijeje abaturage gukomeza iperereza bakamenye neza icyateye iki kibazo.

Ntakirutimana Domina

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU